Martin Fayulu, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umuyobozi w’impuzamashyaka”LAMUKA” yatangaje ko gutera u Rwanda no guca burundu umubano narwo aribyo bizatuma amahanga yubaha DRC ndetse akabasha no kuyitera inkunga mu rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Ibi,yabitangaje ejo kuwa 2 Werurwe 2023 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC ,by’umnwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru aho umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta FARDC.
Yakomeje avuga ko mu gihe DRC itarabasha guhagarika imigenderanire n’u Rwanda no kurushozaho intambara kandi hari ibimenyetso simusiga bigaragza ko rutera inkunga M23, ari bimwe mu bituma amahanga atubaha iki gihugu no kugitera inkunga muri iyi ntambara.
Yagize ati:” kuba Guverinoma yanga guhagarika burundu imibanire n’u Rwanda no kurugabaho ibitero kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko rutera inkunga M23, ni kimwe mu bituma amahanga atatwubaha akanga no kudutera ingabo mu bitugu .”
Martin Fayulu, yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi atarabasha kumvisha amahanga ibibazo bafitanye n’u Rwanda ndetse ko yageraje kwitabaza abarimo UA,CEEAC na SADC ariko ntiyabasha kubemeza ku birebana no gufatira u Rwanda ibihano cyangwa se gufasha DRC kururwanya.
Ati:no mu gihe DRC yari ifite ubuyobozi bwa UA,SADC na CEEAC Perezida Tshisekedi ntiyabashije kwemeza ibihugu binyamuryango ku birebana no gufatira u Rwanda ibihano no kudufasha kururwanya”
Martin Fayulu. yakomeje avuga ko mu nama y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe(UA) iheruka kubera Addis Abeba muri Etiyiyopiya, u Rwanda rwabashije kugaragaza no kwemeza amahanga ku birebana n’ ikibazo cy’impunzi z‘Abanye Congo bavuga Ikinyarwanda bari k’ubutaka bwarwo runasaba ko bataha , nyamara ngo DRC yo yananiwe gusobanura ikibazo cya FDLR n’uko uyu mutwe wajya kure y’ubutaka bwayo.
Ati:” Mu nama ya UA iheruka kubera Addis Abeba ,u Rwanda rwabashije gusobanura no kwemeza amahanga ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari k’ubutaka bwarwo runasaba ko zitaha, nyamara DRC yo yananiwe gusobanura no kwemeza amahanga uko FDLR yava k’ubutka bwa DRC kugirango ikureho u rwitwazo rwa Perezida Kagame mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu.”
Martin Fayulu, yanzura avuga ko bizagorana cyane kwemeza ibihugu by’amahanga gufasha DRC muri iyi Ntambara bahanganye na M23 ,mu gihe iki gihugu kitarashoza intambara k’u Rwanda hashingiwe ku itegekonshinga rya DRC n’amategeko mpuzamahanga.
Yongeyeho ko DRC ,igomba gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda mu rwego rwo guhagarika burundu imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.
Uyu ndamushyigikiye rwose, uretse ko abura akantu mu mutwe we cyangwa karenzeho karamwangiza. Nibatere u Rwanda kuko byarufasha kugera ku ruzi rwa Zaire mu kwezi kumwe gusa. Kandi ubwo nyine abo hakurya baba ukwabo n’abo hakuno bakaba ukwabo. Mbega nka bimwe byo kwa Salver kill(Aba ruguru n’abepfo)!!!!!!!. Cg imipaka igafungwa maze Goma ikajya ihahira Rutchuru na Masisi!!!!!!!!!!!.
Utazi ubwenge ashima ubwe.
Abakongomani nabagira inama yo gukora section mutiro izaba irimo cyisecyedi, muyaya, rutundura, fayuru, muzito mabere ya nyina na mukwege ntera.
Iyo abe ariyo izahabea misiyo yo kurasa isasu rya mbere mu Rwanda.