Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru ,Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yavuze ko buri mwanzuro wose wafata utabura abawujora ,ngo bawunenge nyamara nyuma y’igihe iyo babonye inyungu iwuvuyemo batangira kukugarukira, “Ati bigomba kuba uwo bibabaje akihangana ntakundi”.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari abajijwe aho umwanzuro wo kuzana abimukira bazava mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda ugeze. Yakomeje kandi avuga ko ngo atari ubwa mbere kuko n’ubwo hakirwaga, impunzi zikomoka muri Libya hari abatarabyishimiye, nyamara nyuma baza kubyishimira nyuma.
Yavuze ko byakwishimirwa cyangwa cyangwa byanengwa ntakizabuza kubakira kuko amasezerano y’ibihugu byombi avuga ku igerageza ry’ibanze u Rwanda ruhabwa miliyoni £120 yo gufasha gutuza abo bimukira.
Minisitiri w’Intebe yakomeje agira ati” Bazaza vuba, birimo kuganirwa, aho tuzabakirira twarahateguye, umubare wose uzaza tuzawakira nta kibazo na kimwe kirimo, bazaza vuba rwose . Ndagira ngo mbibabwire ko ari vuba.” Yongeye ho ko kwakira abo bantu ari igikorwa cy’ubugiraneza, ati “Hagize ubirakariramo uwo yakwihangana ntakundi”.
Uyu mwanzuro wamaganywe n’abantu benshi yaba imiryango yigenga ndetse n’abantu ku giti cyabo, dore ko n’umunyamabanga wa ONU yabayamaganiye kure.
Umuhoza Yves