Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’Isi rya ‘Beach Volleyball World Tour’rihuje ibihugu 12 riri kubera ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu yasezerewe rugikubita kuri uyu wa Kane.
Ku mukino ufungura, amakipe yose agize amatsinda ane mu bagabo yarahuye hagati yayo, byasabaga ko ikipe itsinda nibura imikino ibiri kugira ngo ibashe gukomeza muri kimwe cya kane.
Amakipe ahagarariye u Rwanda by’umwihariko mu kiciro cy’abagabo ntabwo yahiriwe n’urwo rugendo cyane ko ikipe ya Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien yahise ikurwamo n’Abayapani Hitoshi Murakami na Keisuke Shimizu ku maseti 2-0 (21-12 na 21-13).
Mukunzi na Ndamukunda batsinzwe kandi n’undi mukino bahuyemo n’Abongereza (Mark Garcia-Kidd na Frederick Bialokoz) amaseti 2-1 (22-20, 19-21 na 08-15) bityo bahita basezererwa mu irushanwa.
Ni nako byagendekeye indi kipe yari ihagarariye u Rwanda igizwe na Muvunyi Fred na Niyonkuru Yves kuko na bo bakuwemo n’ikipe y’Abayapani; Yuki Koshikawa na Ikeda ku maseti 2-0 (24-22 na 21- 12).
Iyi kipe kandi yatsinzwe mu mukino yahuyemo na Opsahl na Emil bo muri Norvège ku maseti 2-0 (17-21, 21-14 na 13-15).
Ikipe ihagarariye u Rwanda igizwe na Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils yo yashoboye gukomeza, akaba ari yo kipe rukumbi mu kiciro cy’abagabo yasigaye ihagarariye u Rwanda.
Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda umukino wa mbere bahuyemo na Tellness na Iversen bo bo muri Norvège ku maseti 2-1 (21-16, 17-21 na 15-10).
Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho amakipe umunani arimo n’iyi imwe y’u Rwanda agomba kwishakamo ane asanga andi ane yatsinze imikino ibiri, muri kimwe cya kane.
Ku rundi ruhande, abagore bahagarariye u Rwanda na bo batangiye batsindwa, cyakora bo bakaba bagomba gukina indi mikino kuri uyu wa Gatanu kugira ngo bamenye niba bakomeza mu kindi kiciro.