Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Beatrice Munyenyezi gufungwa burundu ku byaha bumurega bya jenoside buvuga ko yakoreye mu mujyi wa Butare mu 1994, we, ngo yizeye kuzarekurwa agasanga abana be.
Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze ubumwe za Amerika mu 2021 nyuma yo guhamwa no kurangiza igihano ku cyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka zaho muri Amerika.
Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gashyantare imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Huye, Munyenyezi n’abamwunganira babwiye urukiko ko ubuhamya bw’abamushinja butagaragaza uruhare rwe muri jenoside ibyo banagaragaje aho baheruka imbere y’Urukiko tariki ya 20 Gashyantare.
Umwunganizi we Me Bruce Bikotwa yavuze ko mu mvugo z’abatangabuhamya bagiye bivuguruza, nk’uwavuze ko Munyenyezi muri jenoside atari atwite mu gihe uruhande rwe ngo rwerekanye inyandiko igaragaza igihe yabyariye, ihamya ko muri jenoside yari atwite impanga.
Mu gihe ngo hari abatangabuhamya bavuze ko muri jenoside Munyenyezi yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, abunganizi be bahamya ko yirukanywe mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe kuko yari atwite nyuma akaza kwiga mu ishuri ryitwa CEFOTEC i Butare aho yize ibihembwe bibiri mbere y’uko jenoside itangira.
Munyenyezi ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko bishingiye ku muryango yashatsemo.
Abamwunganira basabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bumushinja ngo kuko “bushingiye ku nkuru mpimbano”.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ubuhamya bushinja Munyenyezi bufite ishingiro kandi bugaragaza neza uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu mujyi wa Butare. Harimo n’abari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda yari aturanye nayo.
Munyenyezi ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, no gufata kungufu,aho yatoranyaga abakobwa b’Abatutsikazi akabaha abakoraga ubwicanyi, ibyaha we ahakana, akavuga ko impamvu ashinjwa ibi byaha ari ukubera umuryango yashatsemo.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu, kandi n’abaregera indishyi bakazikurikirana.
Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe n’umushinjacyaha, Beatrice Munyenyezi yagize ati: “Ndasaba ko mwampa ubutabera ngasanga abana banjye, si ndi mu bahakana jenoside kandi nta ruhare nayigizemo. Icyaha ni gatozi, niba nzira umuryango nashatsemo ntabwo nagombye guhanwa kubera ibyaha byabo. Nizeye ubutabera.”
Munyenyezi w’imyaka 54, yashakanye na Shalom Ntahobari, Ntahobari na nyina Paulina Nyiramasuhuko wari Ministre w’umuryango muri 1994 bo bafungiye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.
Umucamanza yatangaje ko umwanzuro w’ur’urubanza uzasomwa tariki 27 Werurwe,2024 nk’uko bbc ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwanda Tribune.com