Ministre w’ingabo wa Congo Jean-Pierre Bemba ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza yibasiye umukandida ku mwanya wa perezida, Moïse Katumbi, mu kiganiro yatanze kuri radio Top Congo FM.
Bemba yise Katumbi umubeshyi ukomeye cyane. Ati: “Ndamuzi,ni umubeshyi. Arabeshya ahantu hose. Abeshya buri wese”. Ibi yabitangaje ashingiye ku bintu bibiri: pasiporo y’amahanga byavuzwe ko Katumbi afite, ndetse n’inyerezwa ry’amafaranga.
Bemba ashinja Katumbi ko yasabye viza ya Amerika mu mwaka wa 2013 akoresheje pasiporo ya Zambia mu gihe yari afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Ibi ngo byatumye yibaza ku isano Moise Katumbi afitanye na Congo, agira ati: “Uratekereza ko pasiporo y’Abanyekongo nta gaciro ifite mu maso yawe.” Yakomeje ati: “Ntabwo uri Umunyekongo haba mu bugingo, haba mu mwuka, cyangwa mu maraso. Ndaguhamagarira kwerekana niba unazi indirimbo yubahiriza igihugu,”
Bemba avuga ko adatinya Katumbi nubwo ashyigikiwe n’abatari bacye, yamwise umuntu ukoresha abantu mu nyungu ze.
Bemba yavuze ko Katumbi yiteguye gukora byose kugira ngo abone ubutegetsi. Ati: “Arashaka gushinga mafiya mu buyobozi bwa Congo nk’uko yabikoze i Katanga. Uyu mugabo ashobora kugenda ku mirambo ku bw’inyungu ze bwite. ”
Bemba yigeze gushinja Katumbi kuba igikoresho cy’ibihugu by’amahanga. Kuri ubu yanavuze ko Katumbi yamaze kwitegura kwiba amajwi mu matora.
Aha Bemba yagize ati ” Ntabwo tuzamwemerera gusenya iki gihugu kubera inzozi nk’iza ba mafiya. Tuzakoresha ingufu za rubanda mu kugarura umutekano. ”
Abakurikiranira ibya Congo bemeza ko ibyatangajwe na Bemba ari ikimenyetso cy’uko amatora ategerejwe kuwa gatatu, itariki 20 Ukuboza 2023, ashobora kuzabamo imvururu cyangwa agakurikirwa na zo.