Abantu bagera kuri 30 biciwe mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Beni uri mu burasirazuba bwa bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020. Ni igitero byaketsweko cyagabwe n’umutwe witwara ki Islam wa ADF.
Abashinzwe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu bavuze ko abishwe babasanze aho biciwe ari benshi, bavuga kandi ko amakuru yamenyekanye mbere yerekanye ko abagabye igitero ari abarwanyi b’umutwe wa ADF.
Ni igitero cyabaye gikurikirana n’icyagabwe mu gace ka Kokola kigahitana abantu batandatu.
Ibyo bitero uko ari bibiri byabereye mu karere ka Beni, aho igisirikare cya Congo kimaze igihe gihanganiye n’umutwe wa ADF. Aha muri Beni abantu ibihumbi bamaze gusiga ubuzima mu bitero by’uyu mutwe wa ADF nkuko bitangazwa n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri ako gace.
Leta ya Congo n’umutwe wa ONU ushinzwe amahoro muri Congo, MONUSCO bisa nk’aho byananiwe gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mucye muri akakarere.
ADF ni umutwe ushingiye ku mahame y’idini ya Islamu ugizwe n’abarwanyi bakomoka muri Uganda, ukaba umaze imyaka myinshi uvugwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uyu mutwe wa ADF nta na rimwe urasohora itangazo cyangwa ngo ugire ahantu na hamwe uvuga ko hari ibitero waba ugaba.
Norbert Nyuzahayo