Umwiyahuzi bikekwa ko ari uwo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF NALU yiturikirijeho igisasu muri Resitora gihitana abaturage benshi.
Umunsi wa Noheri wabaye uwa amarira n’imiborogo ku baturage batuye mu mujyi wa Beni ,muri Kivu y’amajyaruguru aho abasivili ,benshi biciwe mu gitero cy’umwiyahuzi k’ umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, 25 Ukuboza 2021, iki igisasu cyaturikiye muri resitora yitwa In Box yarimo abantu barenga 30 ,bari barimo kwishimira Noheli,iyi restora ikaba iherereye mu Mujyi wa Beni ku muhanda witwa Boulevard Nyamwisi, hafi ya Banki Nkuru ya Kongo (BCC).
Nicolas Ekila, umunyamakuru wa radio ikorera muri ako gace, yabwiye AFP ati: “Nari nicaye hariya, hari moto iparitse mu kanya gato iyo moto yahise igenda, nuko nahise nunva urusaku ruremereye rumena amatwi,nahise mpunga gusa icyo niboneye n’imirambo y’abantu 7 harimo n’abana.
Colonel Narcisse Muteba, umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Beni yasabye abaturage kuguma mu ngo zabo bagatuza kugirango inzego z’umutekano zibone uko zikora iperereza,ibi yabivuze mu gihe urubyiruko rwo mu mujyi wa Beni rwo rwari rumaze kwikusanyiriza mu muhanda wa Boulevard Nyamwisi ngo rukore imyigaragambyo yamagana ibyo bitero.
Mu butumwa yatanze abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter Perezida Félix Tshisekedi yihanganishije abo mu miryango yabuze abayo, yamagana iki “gitero gishya cy’iterabwoba aho yavuze ko abakora ibi byaha bazahigwa bagasenywa burundu.
Mwizerwa Ally