Sosiyete sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru iratabaza guverinoma ngo ize ibatabare kuko umutekano wo muri Beni ukomeje kumera nabi kubera inyeshyamba za ADF . Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune uri i Beni kuri uyu wa 26 Kamena, Visi perezida wa mbere wa Sosiyete sivile Edgard Mateso yatangaje ko nubwo imbaraga zose zo muri Rutshuru zashyizwe kuri M23 nyamara na ADF iri kumara abasiviri i Beni.
Yakomeje avuga ati “abantu bose bareba Rutshuru mu gihe mu gace ka Beni ho inyeshyamba za ADF zibasiye abantu kuko iterabwoba rimeze nabi muri Beni. Yagaragaje ko mu gihe cy’iminsi icumi gusa , hamaze kugabwa ibitero bitatu mu mujyi wa Oicha. Uyu mujyi uherereye mu cyaro. Ibi ntibyari biherutse kuba kukio hari hashize igihe kingana n’umwaka wose tutababona.
Mateso yagaragaje ko umutekano wifashe nabi anasaba Guverinoma kubatabara kuko ubuzima bw’abaturage buri kuharenganira, agaragaza ko ikibazo kubaturage ari ADF kuko yica abaturage, naho M23 yo ntacyo ibatwaye.
Yagaragaje ko Ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena, abantu barindwi bishwe n’inyeshyamba za ADF i Samboko, umudugudu uherereye hagati y’ubutaka bwa Beni muri Kivu y’amajyaruguru na Irumu muri Ituri.
Abantu icumi bo mu nyeshyamba za ADF baba kmuri kivu y’amajyaruguru bagabye igitero kuri uyu mujyi muto wa Samboko mu rukerera barasa amasasu menshi.
Yakomeje agaragaza ko bakeneye ubufasha bwa guverinoma kugira ngo ba baririnde ibitero by’izi nyeshyamba za ADF zimereye nabi abaturage bo m;uri Kivu y’amajyaruguru , by’umwihariko muri Beni.
Umuhoza Yves