Kuva ku wa mbere tariki 22 Mata 2024 nibwo umusirikare ufite ipeti rya Sous-lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan yagizwe umuvugizi mushya w’igisirikari cya Repubulika ihatanira Demokarasi ya Congo FRDC mu gace k’ibikorwa bya Sokola 1 muri Kivu y’ Amajyaruguru.
Igice Sous-lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan abereye umuvugizi kikaba kigizwe na région ya Beni, Butembo na Lubero muri Kivu y’amajyaruguru.
Kalonji akaba asimbuye kuri uyu mwanya Capitaine Anthony Mwalushay wari umaze imyaka itanu yose kuri uyu mwanya
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo kubera impamvu zo kunoza imikorere mu byagisirikare.
Mbere yuko ashyirwaho n’ubuyobozi bukuru bw;ingabo, Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan yigeze kuba umuvugizi w’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugeza igihe yaviriye muri Kivu y’amajyaruguru mu kwezi k’ Ukuboza 2023.
Umuvugizi mushya wa FARDC w’urwego rukora ibikorwa bya Sokola 1 muri Kivu y’Amjyaruguru afite impamyabumenyi ihanitse mu itumanaho ry’inzego, yakuye muri Kaminuza ya Kinshasa.
Klonji kandi yize mu ishuri rya gisirikare rya Kananga muri Congo.
Rwandatribune.com