Ku wa kabiri, tariki ya 27 Kanama, FARDC yashyikirije imiryango y’abaturage bo mu karere ka Beni abantu bagera kuri mirongo ine bari barashimuswe n’umutwe wa ADF.
Muri abo bari barashimuswe, harimo abana 24 n’abagore 16 barekuwe mu mirwano yabereye mu bice bitandukanye by’akarere ka Beni.
Harimo kandi abarwanyi ba Mai-Mai batandatu bashyize intwaro hasi bakishyikiriza ingabo za FARDC-UPDF.
Colonel Mak Hazukayi, ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga mu ishami rya Sokola 1 Grand Nord, arasaba abaturage gufasha aba bantu kugaruka mu buzima busanzwe mu muryango:
Col.Mak yagize ati”Aba ni abantu bashimuswe ku ngufu, abandi bari bamaze kuba abambari b’ADF. Abo bose bakuwemo n’ingabo za coalition mu mezi atandatu ashize. Murabizi ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ingabo za UPDF ari ingabo zemewe ku rwego mpuzamahanga kandi zuzuye amahame yose ajyanye n’uburenganzira bwa muntu. Ni muri urwo rwego twafashe iki cyemezo.”
Yibukoje abaturage ko uburyo bwiza bwo gufasha ingabo gutsinda umwanzi ari ukureka ibikorwa by’imyivumbagatanyo.
Ati”Kuko amakuru tugenda tubona aturutse ku rugamba avuga ko hari abarwanyi bifuza gushyira intwaro hasi ariko bakanga kubera ubwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi n’abaturage. Abayobozi babo bakaboneraho kubabwira ko bagomba kwitonda, ko mu gihe bashyira intwaro hasi, niba atari ingabo zibica, ari abaturage bazishora mu bikorwa byo kwihanira,”