Benjamin William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzaniya yatabarutse azize uburwayi butatangajwe nk’uko byemejwe na Perezida John Pombe Magufuli.
Magufuli yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, kuri uyu wa 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. Ati “Ndasaba abanya-Tanzaniya bose kwakira inkuru y’urupfu rwe no gusengera Mzee Mkapa. Andi makuru araza gutangazwa ariko Mzee Mkapa yatuvuyemo.”
Yahise atangaza ko igihugu kigiye gufata igihe cy’iminsi irindwi y’icyunamo, muri iyi minsi, amabendera yose y’igihugu akazaba yururukijwe mu cya kabiri.
Bwana Magufuli ntabwo yatangaje indwara yishe Benjamin Mkapa, wari ufite imyaka 81.
Yagize ati: “Tugize ibyago bikomeye, dukomeze kumusengera. Amakuru arambuye arakomeza gutangazwa ariko mzee Mkapa ntawe tugifite”.
Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM, yayoboye Tanzaniya kuri manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yagiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi nyuma nawe aza gusimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.
Mkapa wavukiye mu majyepfo ya Tanzaniya kuwa 12 Ugushyingo 1938 mu gace kitwa Mtwara, azakomeza kwibuka mu karere nk’uwakuriye ibiro bishinzwe ubuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro u Burundi.
Muri iki gihe yakundaga kugaragara mu bikorwa by’ibiganiro by’amahoro mu bihugu bitandukanye mu karere nk’umuhuza, birimo nk’ibyakurikiye imvururu zabaye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya.
Yabaye n’umuhuza mu bibazo by’u Burundi byakurikiye imvururu zabaye mu 2015, aho yumvikanishije Guverinoma ya Perezida Nkurunziza n’abataravugaga rumwe nayo.
Mu 2015, Bwana Mkapa yagenwe na EAC ngo abe umuhuza wunganira Perezida Museveni mu biganiro by’Abarundi
Umwaka ushize, Bwana Mkapa yari yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, raporo isaba ko u Burundi buhindura itegekoshinga ryabwo rikajyana n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yo mu 2000.
Ibi byamaganywe n’intumwa zari zihagarariye u Burundi zavuze ko Abarundi batasubiramo itegekoshinga rishya batoye mu 2018.
Bwana Magufuli yatangaje kuri Twitter ko azibuka Mkapa nk’umuntu “ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu” bwa Tanzania.
Mkapa asize umugore we Anna Mkapa n’abahungu babiri.
Muri Tanzaniya azibukirwa kuki?
Mu 1995, niwe perezida wa mbere watowe hamaze kwemezwa amashyaka menshi muri iki gihugu.
Bwana Mkapa yahise atangiza amavugurura mu bukungu yaganishije igihugu mu bukungu bwisanzuye anashimirwa kandi kuba yarateje imbere uburyo bwo gukusanya imisoro, gutangiza ibyo kwirinda isesagura ry’umutungo wa rubanda no gufungurira imiryango abashoramari bo mu mahanga.
Amavugurura yakoze yashimwe na banki y’isi n’ikigega cy’imari ku isi (FMI/IMF) bituma ibi bigo bigabanya imyenda Tanzania yari ibifitiye.
Gusa politiki ye yo kwegurira abikorera bimwe mu bya leta yaranenzwe mu gihugu, nyuma yaje kwemeza ko nubwo iyi gahunda yari igamije ibyiza yakozwe nabi.
Mu kwezi kwa 11/2019 yasohoye igitabo cy’ubuzima bwe yise “My Life, My Purpose”, aho yanditse ko mu 2001 ubwo abapolisi bicaga abantu 21 bigaragambyaga mu gace ka Pemba “bizahora ari ikintu kibi cyabaye ku butegetsi bwe”.
Abigaragambya bari bigabije imihanda bavuga ko bavuga ko amatora yo mu 2000 muri Zanzibar yabayemo uburiganya. Mkapa avuga ko “kubica byamushenguye…”
Perezida John Magufuli yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu, amabendera yose arurutswa kugeza muri kimwe cya kabiri.
Ndacyayisenga Jerome