Nyuma y’aho abari bagize komite ya RNC mu cyiswe intara ya Canada birukanywe muri RNC na Kayumba Nyamwasa ku mpamvu z’uko banze kohereza imisanzu muri Afurika y’epfo nk’uko yari yabibasabye abicishije ku umubutsi mukuru maze ntibyakubahirizwa maze bakirukanwa ku mirimo yabo,Umuhoza Benoit uhagarariye RNC mu ntara y’Ubufaransa nawe yahawe ibaruwa imusaba kwisobanura ku makosa aregwa nk’uko bitangira ku bandi bikunwa cyangwa abasezera kubwo kurambirwa kwisobanura bya hato na hato.
Iyi baruwa yanditswe na komite ishinzwe imyitwarire muri RNC kuwa 27 gicurasi 2020 iramenyeshya Benoit Umuhoza wahagaritswe by’agateganyo kongera kwisobanura mu mizi ibyo yabajijwe mu ibaruwa yandikiwe ku ya 15/5/2020 kuko ibisobanuro yatanze mbere asobanura ibyo yari yabajijwe hagaragaramo ibintu bidahuye n’amakosa ashinjwa gukora ari nayo mpamvu yatumye aharikwa by’agateganyo ku buyobozi bw’intara y’Ubufaransa.
Muri iyo baruwa ngo yanditse asa n’usubiza umuntu ku giti cye mu gihe yandikiwe mu izina rya Komite igenga imyitwarire bityo akaba asabwa kwandika asubiza iyo Komite kuko ngo asa n’uwabikoze abigambiriye ashaka gutangiza impaka zitari ngombwa zitanafite akamaro cyane cyane zitandukanye n’imigabo n’imigambi by’ihuriro RNC.
Iyi baruwa kandi ifite Icyitonderwa kigira giti:Iyi nyandiko igomba kuba ibanga ikaguma hagati y’abarebwa n’iki kibazo gusa.
Nubwo iyi baruwa rwandatribune.com ifitiye kopi iterura ngo ivuge impamvu nyayo y’ihagarikwa rya Benoit Umuhoza,amakuru atugeraho ni uko Kayumba Nyamwasa atagicana uwaka na komite ihagarariye RNC mu gihugu cy’Ubufaransa.
Kayumba uhangayikishijwe n’uko Lea Karegeya akomeje kumutwara abanyamuryango, ngo ntayobewe ko komite ya RNC France yamaze kuyoboka Lea Karegeya n’ubwo mu buryo bwo kwihagararaho avuga ko abo ntacyo bavuze ngo kuko ari abana b’abayuda kandi ko abazi.
Umwe mu banyamuryago wa RNC Uba mu Bufaransa utaratangaje imyirondoro ye,mu minsi ishize yabajije Serge Ndayizeye uyobora ibiganiro kuri radiyo Itahuka ikorera RNC impamvu bimye Madam Lea Karegeya ijambo kandi ari umwe mu bantu bavugaga rikijyana muri RNC ndetse umugabo we Patrick Karegeya akaba ari mu bantu b’imena batumye RNC ibaho.
Yamusubije ko atazi impamvu nyirizina ariko ko ari amabwiriza yaturutse kuri Kayumba Nyamwasa.
Umubare w’abakomeje kwitandukanya na Kayumba nyamwasa ukomeje kwiyongera ubitewe n’urwikekwe rutuma yirukana bamwe abandi bakamusezera kubwo kudashyigikira imiyoborere ye bavuga ko nta cyizere cyo kubagarura i Rwanda bemye ibaha.
Uyu mubare kandi unongerwa n’abava muri iri huriro ari imirambo cyangwa bakaburirwa irengero hakabura ibisobanuro no gukurikirana irengero ryabo.
HATEGEKIMANA Claude