RNC ya Kayumba Nyamwasa na RAC URUNANA ya Jean Paul Turayishimiye byatanze impuruza ku bantu babo bari muri Kampala
Nyuma y’urupfu rw’uwari umwe mu banyapolitiki ba RUD URUNANA uherutse kwicwa n’abajura mu mujyi wa Kampala Munyaneza Leo Emmanuel wahoze ari umu Depite mu Rwanda,wapfuye mu ijoro ryo kuwa 11 Werurwe 2022.
Umwe mu mpunzi z’abanyarwanda uba mu mujyi wa Kampala ,utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko Nyakwigendera Munyaneza Leo Emmanuel wari Komiseri mu mutwe urwanya Leta y’uRwanda witwa PYGM(Pan Africa Gospel Youth Movement)ndetse akaba ari mu bayishinze,yari afitanye inzangano n’abantu benshi ku buryo bigoye guhita utahura inkomoko y’abanwishe.
Munyaneza Leo Emmanuel,Ntabanganyimana Jean Marie,Sebahire Emmanuel n’umugore witwa Solange utuye ahitwa Gayaza guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019 bazenguruka ibice bya Mubende no mu nkambi za Rwamwanja,Cyaka1,Cyaka II na Nakivale baka abanyarwanda bahatuye amafaranga yitirwaga RNC,ndetse bamwe bakagenda babasezeranya imyanya ikomeye mu gihe RNC izaba ifashe ubutegetsi mu Rwanda,ba nyirugutanga amafaranga ibyo bijejwe baje kubibura.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, Munyaneza Leo Emmanuel,Ntabanganyimana Jean Marie na Sebahire Emmanuel,badukanye icyiswe PYGM(Pan Africa Gospel Youth Movement),bavuga ko ari Ishyaka ry’Abahutu rije gutera ingabo mu bitugu FDLR na RUD URUNANA,aho bagurishaga imipira ingofero ku giciro kiri hejuru,aho naho uwabiguraga yasezeranywaga imyanya ikomeye,ndetse bamwe bohereza n’abana babo muri Congo bapfirayo ,ibibi byose Munyaneza Leo Emmanuel na bagenzi bakoreye abo baturage ni Fagitire bazagenda babaryoza.
Mu kiganiro Jean Paul Turayishimiye aherutse gucisha kuri Radio Iteme yahamagariye,abambari be gukura akarenge mu mujyi wa Kampala aho yavugaga ko kuba imipaka yafunguye,bizazanira ibibazo abayoboke babo,ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru ava mu mujyi wa Kampala avuga ko benshi mu bagambanyi ba RNC,bajyaga bafungisha abanyarwanda babashinja ubutasi,bariguhungira muri Zambiya na Afurika y’epfo kubera isoni n’ikimwaro.
Umwe mu basesenguzi mu bya Politiki yabwiye Rwandatribune ko,Uganda ishobora kuba yararebye kure ishyira kumunzani,isanga itakomeza gukorana n’icyiyise Opozisiyo nyarwanda kitariho,kidafite n’umurongo,igahitamo gukorana n’uRwanda nka Guverinoma kuko aribyo bifitiye benshi,akamaro yaba k’ubukungu na politiki.
Mwizerwa Ally
RNC yaratuzengereje pe! Iyo uba hano mu UGANDA utavuga nabi u Rwanda cg udatuka H.E Kagame bakwita Maneko. Gusa IMANA ishimwe ko akarindi kabo kacogoye. Ni abaswa cyane pe! Ngo bashaka gutera igihugu kirimo amazu yacu, ababyeyi bacu, inshuti n’abavandimwe bacu!
Mutubwire aho bari tujye kubigisha tubashyire mu muryangi wa RPF
Mukomere cyane Habimana, akabo kashobotse, ntawe uzagambanira u Rwanda ngo bimuhire.