Abarwanyi babarizwaga mu mitwe ya wazalendo ya CMC/Nyatura, Mai Mai APCLS ,PARECO/FAP na ACNDH/Abazungu batangiye kwishyira mu maboko ya M23 n’intwaro zabo.
Amakuru Rwandatribune yagiranye n’Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivili muri Masisi yemeje ko ejo ku mugoroba nyuma yifatwa rya Mushaki benshi mu barwanyi ba Walendo batangiye kwishyira mu maboko ya M23 bamwe akaba ari abari bamaze iminsi barwanira Mushaki abandi bakaba baje baturutse I Karuba.
Isoko ya Rwandatribune iri Mushaki ivuga ko bamwe mu barwanyi baje bashonje abandi ari inkomere ,umutwe wa M23 ukaba urikubitaho ,umwe mu barwanyi ba CMC /FDP utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko benshi mu barwanyi ba Wazalendo biteguye kuyoboka M23 kuko bamaze kumenya neza icyo irwanira ko ari inyungu z’Abakomani bose ,cyane ko basanze iby’Ubuyobozi bwa Perezida Thisekedi bwagiye bwemerera Wazalendo butabishize mu bikorwa.
Agace ka Mushaki kari ingenzi mu koherezaga ibiribwa mu mujyi wa Goma.Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile wavuganye n’ijwi ry’Amerika yavuze ko ifatwa rya Mushaki ari insinzwi ikomeye kuri FARDC ndetse akaba asaba FARDC kwiminjiramo agafu, ikarwanya umutwe wa M23.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com