Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rurumva ubujurire bwa Bernard Munyagishari wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru mu mwaka wa 2017, kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Munyagishari wayoboye MRND ku Gisenyi, aregwa gutegeka urubyiruko rw’Interahamwe kwica Abatutsi ndetse ngo yajyaga i Kigali gushakira izo Nterahamwe imihoro n’amagerenade byabafashije gukora ubwo bwicanyi.
Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 60 y’ubukure, yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 25 Gicurasi 2011, ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR ku itariki ya 14 Kamena 2011.
Urwo rukiko rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya rwoherereje Munyagishari kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ku itariki 24 Nyakanga 2013.
Urubanza ruraburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Munyagishari yiregura ari muri gereza i Mageragere, ariko abacamanza, abamwunganira n’abashinjacyaha bo baza kuba bari mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ubujurire ruri ku Kimihurura i Kigali.
Ubwanditsi