Umunyapolitiki Bernard Ntaganda ufite ishyaka ritemewe mu Rwanda, yavuze ko adakozwa ibyo kuba Perezida Paul Kagame yaziyamamaza mu yindi myaka 20 iri imbere.
Abaye undi Munyapolitiki mu Rwanda uvuze ku biherutse gutangazwa na Perezida Paul Kagame ko yiteguye no kuziyamamaza mu yindi myaka 20 iri imbere.
Ubwo yari mu kiganiro na France 24 mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yavuze ko yiteguye no kwiyamamaza mu yindi myaka 20 iri imbere, ati “Nta kibazo mbifiteho.”
Umunyapolitiki Bernard Ntaganda na we uherutse gutangaza ko aziyamamaza muri 2024 nubwo afite imiziro kuko yafunzwe imyaka ine ahamijwe ibyaha birimo gukurira amacakubiri mu Banyarwanda, mu kiganiro yagiranye na RFI, yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Kagame bitaramutunguye.
Ati “Ariko kuri twe nk’Abanyarwanda by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ni inkuru mbi.”
Uyu mugabo uvuga ko afite ishyaka ryitwa PS Imberakuri, rigizwe n’igice kitemerwa mu Rwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo Perezida Kagame arekure ubutegetsi ngo kuko Igihugu gifite ibibazo byinshi birimo iby’imibereho, iby’umutekani n’ububanyi n’amahanga.
Gusa aravuga ibi yirengagije ko u Rwanda ari kimwe mu Bihugu by’indorerwamo ku Isi kubera ibyiza kimaze kugeraho birimo kuzamura imibereho y’abagituye ndetse n’ibikorwa remezo byivugira kuri buri wese ukinjiyemo.
Ntaganda utajya abona ibyiza bikorwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ni umwe mu bazwiho gukurura amacakubiri mu Banyarwanda dore ko biri no mu byaha yahamijwe n’Urukuki Rukuru rw’u Rwanda muri 2011 ubwo rwamukatiraga gufungwa imyaka ine akaza gusohoka muri gereza arangije igihano.
Undi munyapolitiki Dr Frank Habineza wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, na we yavuze ko ibyatangajwe na Perezida Kagame atabyemererwa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho uyu munsi, akavuga ko kugira ngo byubahirizwe byasaba ko Itegeko Nshinga ryongera guhindurwa.
RWANDATRIBUNE.COM