Amanota y’abarangije ‘Secondaire’: Abakobwa batsinze kuri 93,2%, Abahungu 86,5%
Minisiteri y’Uburezi uyu munsi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini by’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019. Muri rusange ikiciro cy’abakobwa ni bo batsinze cyane kuko batsinze ku kigero cya 93,2% mu gihe abahungu batsinze ari 86,5%.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri uriya mwaka w’amashuri wa 2019, abanyeshuri bose bakoze ikizamini cya Leta bari 46 861 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2018 bari 42 145.
Abakobwa bakoze bose muri rusange ni 25 644, muri bo hatsinze 22 170 [ni ukuvuga ko batsinze kuri 93,2%] mu gihe abahungu bakoze ari 21 217, muri bo hagatsindamo 19 774 [bangana na 86,5%].
Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89,50% mu gihe mu mwaka wa 2018 bari batsinze kuri 88,22% bivuze ko habayeho izamuka rya 1,27%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko by’umwihariko abakobwa batsinze neza mu bijyanye na Science bakarusha abahungu ku kigero kiri hejuru kitigeze kubaho mu bindi bizamini.
Yagize ati “Icyo twishimira ni uko imibare y’abana b’abakobwa batsinze wiyongereye cyane muri siyanse ku rugero rurushishije mu mashami yose.”
Mu bumenyi ngiro batsinze kuri 91%
Mu kiciro cy’abanyeshuri barangije amashuri y’imyuga, abari bakoze ikizamini banganaga na 19 370 barimo abakobwa 9 118 n’abahungu 10,252.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abatsinze ku rwego rwo kubona impamvabumenyi ari 17 530 bangana na 91%
Ni ubwa mbere amashuri y’imyuga yakoze ikizami ngiro (Practice) kuko mbere bakoraga ibizamani mu buryo bwo kubabaza bagasubiza.
Minisitiri Dr Eugene Mutimura avuga ko hari intambwe yatewe mu mashuri y’imyuga kuko uyu mwaka bahawe amasaha arindwi ngo bakore ikizamini cyo mu buryo ngiro.
Ngo n’ubwo umubare w’abatsinze muri iki kiciro ariko ntakibazo kirimo kuko abatsinze bajyanye umubenyi n’ubushobozi bifatika.
Ati «Ntitubifata nk’ikibazo ahubwo tureba ubumenyi n’ubushobozi umwana arangizanyije.»
Twabibutsako Umwana w’umukobwa Berwa Marie Hyphigenie wigaga mu mwaka wa 6 w’ishami ry’imibare,imari n’ibidukikije mu kigo cy’amashuri cya Gashora Girls School ariwe wabaye uwambere muri Siyanse,akaba avuaka mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Muko.
Uwimana Joselyne