Ikigo Beyond The Gorrillas Experience gitwara ba Mukerarugendo cyatangije uburyo bwo gufasha abaturiye ibyanya bikomye n’amapariki bisurwa na ba Mukerarugendo bakigana kwivana mu bukene baboroza amatungo magufi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze gukataza mu bukerarugendo,Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwafashe ingamba zo kurinda no gusigasira ibidukikije birimo amashyamba, amazi, ubutaka n’ibindi.
Iyi niyo mpamvu ikigo Beyond the Gorillas Experience cyahisemo gukora ubukerarugendo bushishingiye ku muco n’Umurage by’u Rwanda rwo hambere. Iki kigo kikaba gikorera ubukerarugendo no ku biyaga bibiri by’impanga by’umwihariko ku kiyaga cya Ruhondo giherereye majyaruguru y’igihugu, mu karere ka Musanze ,mu ntanzi z’ibirunga.
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga no gukundisha ubukerarugendo abatuye ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, Ubuyobozi bw’Ikigo Beyond The Gorrillas Experience cyatangiye koroza amatungo magufi abaturage bahize abandi mu kubungabunga iki kiyaga.
Nyiramahoro Alice ni umwe mubaturiye iki kiyaga cya Ruhondo uvuga ko mu myaka yashize yabonaga ba Mukerarugendo akabatinya ngo kuko yabonaga badasa ati:”Nukuri pe mu myaka nk’icumi ishize nabonaga umuzungu nkabona ari umuntu udasanzwe nkumva rwose ndikumutinya kubera ko nabonaga tudasa kuko nabonaga adasanzwe.Cyakora ubu twaratinyutse kubera guhora tubabona baje gusura aha iwacu.”
Ibi bitekerezo abihuriraho na Nyirakamanzi wahawe intama akemeza ko yishimye cyane kandi ashimira Ubuyobozi bw’Ikigo Beyond The Gorillas Experience bwabatekerejeho. Yagize ati:”Ndi umwe mu bantu batari basobanukiwe n’akamaro k’ubukerarugendo. Kuba batwegereye bakadusobanurira akamaro k’ubukerarugendo n’inyungu dukuramo nk’abaturage ubu rwose ngiye kuba nyambere no gusobanurira abo duturanye akamaro k’ubukerarugendo .”
Nyirakamanzi avuga intama yahawe izamufasha kwiteza mbere haba mu gushaka ifumbire no kuba izamubyarira n’izindi nyinshi kandi akaba yiteze ko mu gihe cya vuba intama yahawe iza yamugejeje ku nka.
Umuyobozi w’Ikigo Beyond The Gorillas Expirience , Nzabonimpa Theodore avuga ko kugira ngo bategure gutanga aya matungo magufi nka kampani batekereje ku nyungu ubukerarugendo bufitiye abaturage.
Ati:”Twateguye iki gikorwa dufatanije n’inzego z’ibanze zaduhaye amazina y’abaturage bakeneye ubufasha kurusha abandi. Twaje hano kubakangurira kurinda no gusigasira ibidukikije bituma ugera mu Rwanda akomeza kumva amafu meza ava mu kiyaga cya Ruhondo baturiye. “
Ikigo Beyond The Gorillas Experience gitembereza ba mukerarugendo hirya no hino mu gihugu. Gifite umwihariko wo gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco n’umwimererere wa nyawo w’u Rwanda rwo ha mbere. Aho batembereza abakerarugendo harimo ikiyaga cya Ruhondo ku kirwa cya Peace Haven,ba mukerarugendo kandi batemberezwa i Nyanza, Kuzamuka imisozi (Hiking) nka Kabuye mu karere ka Gakenke na Muhungwe mu karere ka Rubavu .