Bgde Gen Peter Chirimwami wahoze ashinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Kivu y’amajyaruguru, yitabye urukiko rwa gisirikare rwo muri Kivu y’amajyaruguru, kugirango yisobanure mu rubanza aregwamo ku bijyanye no gutoroka kw’abasirikari ba FARDC mu birindiro byabo byahoze i Bunagana, bigatuma M23 yigarurira uwo mujyi.
Ni ibirego bishinjwa Bgde Gen Chirimwami , bivugwa ko byafashije umutwe wa M23 kwigarurira umujyi wa Bunagana bitawugoye ,nyuma yaho abasirikare yari ayoboye batorotse urugamba muri uwo mujyi.
Gen Chirimwami, yisobanuye ku birego aregwa avuga ko atigeze ategeka abayobozi b’ingabo za FARDC kuva mu gace ka Bunagana kigaruriwe n’umutwe wa M23.
Amakuru aturuka mu bucamanza, avuga ko mu iburanisha ryaguye ryabaye k’umunsi w’ejo tariko 3 Mata2023, aho uyu mu ofisiye yavuze ko ibyo birego atabyemera ndetse ko ibyo aregwa , byakozwe n’abasirikare bakuru babiri barimo Coloneli Ndyadya na Lobo kuko aribo bahaye itegeko ingabo kuva mu karere k’imirwano ,gakikije umujyi wa Bunagana bigatuma M23 yari mu nkengero ihita iwigarurira.
Bgde Gen Chirimwami imbere y’urukiko, yasobanuye ko yamenyeshejwe ko inyeshyamba za M23 ziri kubasatira ariko ko atariwe watanze itegeko ry’uko basiga urugamba ngo biruke.
Bgde Gen Chirimwami,yakomeje avuga ko umwe muri abo ba ofisiye bari bayoboye ako gace ubwo urugamba rwari rukomeye inyeshyamba za M23 zegereje gusatira agace ka Kitagoma, yamuhamagaye akabimumenyesha ndetse ko mu gihe hari hagitekerezwa icyakorwa, yaje kumva amakuru y’uko ingabo za FARDC zahunze imirwano zikiruka.
Yongeyeho ko ibyo, ntaho bihuriye no kuba yashinjwa gukorana n’inyeshyamba za M23 zigaruriye ako gace.
Mu gutanga amakuru, Abofisiye bashyizwe mu majwi na Bgde Gen Chirimwami guta urugamba bigatuma agace bari bayoboye gafatwa n’inyeshyamba za M23 , ntabwo bigeze babihakana ahubwo basobanuye ko icyatumye bahunga bakava mu karere k’imirwano, byatewe no kubura inkunga mu bikoresho ndetse n’abasirikare.
Bgde Gen Peter Chirimwami , yemeje ko atigeze agira uruhare mu gutanga amabwiriza ategeka ingabo za FARDC kuva mu gace k’imirwano ka Bunagana ndetse ko ibirego byose bamushinja nta shingiro bifite, kuko abari bayoboye urugamba muri ako gace, bemera ko baruhunze kubera kubura ibikoresho n’abasirikare bahagije byatumye badashobora guhangana n’umwanzi.
Uwineza Adeline