Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI) imaze gutangaza amajwi yose yabaruwe mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 20/12/2023. Felix Tshisekedi yanikiye abandi bakandida bari bahanganye.
Denis Kadima Kazadi uhagarariye CENI amaze gutangaza ibyavuye mu matora. Felix Tshisekedi abaye uwa mbere n’amajwi 73,34/100.
Mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi Moise Katumbi niwe waje hafi n’amajwi 18,08/100, naho Martin Fayulu agira 5,33/100.
Tshisekedi akaba atorewe kuyobora Manda ya kabiri muri icyo gihugu kimaze iminsi itari mike kirangwamo ibibazo by’umutekano muke, mu bice by’uburasirazuba bwacyo.
Bitangajwe mu gihe hatutumba umwuka w’imyigaragambyo, aho abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ababashyigikiye kuza gutera utwatsi ibyavuye mu matora bakirara mu mihanda, ngo kuko habayemo uburiganya.