Gen Hakizimana Antoine Jeva wahoze akuriye Operasiyo za gsirikare mu Mutwe wa FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje m’uburyo budasubirwaho ariwe Mugaba mukuru w’Ingabo za FLN.
Gen Jeva ,avuga ko Lt Gen Hamada wahoze ari Umugaba mukuru wa FLN yakuweho n’akanama k’inararibonye za CNRD/FLN kuwa 22 Nzeri 2022, mu nama yabereye i Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo.
Akomeza avuga ko icyatumye Lt Gen Hamada akurwaho ikizere, ari uko yari atangiye kugira CNRD/FLN akarima ke ndetse ko hari ibibazo byinshi byari byugarije CNRD/FLN, ariko we agahitamo kubyirengagiza ndetse ngo rimwe na rimwe agafata imyanzuro ikomeye atamenyesheje abandi bayobozi ,harimo no guhagarika bamwe mu bagize uruhare mu gushinga CNRD/FLN(Fondateurs).
Abo, ni Francine Umubyeyi na Dr Innocent Biruka bahoze mu Buyobozi b’ukuru bw’inzibacyuho, nyuma yaho Lt Gen Wilson irategeka wari Umuyobozi mukuru ndetse akaba ari nawe washinze CNRD/FLN yiyomoye kuri FDLR/FOCA yiciwe.
Yagize ati:” Ubu ni njye Mugaba mukuru w’Ingabo za FLN. Lt gen Hamada yakuweho ikizere n’akanama k’inararibonye za CNRD/FLN kuwa 22 Nzeri 2022 mu myanzuro yafatiwe Hewa Bola, kubera ko yari amaze kugira CNRD/FLN akarima ke.
Twari dufite ibibazo byinsh muri CNRD/FLN ariko we akagaragaza ubushake buke bwo kubikemura, agera naho guhagarika bamwe mu banyamuryango bashinze CNRD/FLN nta wundi muyobozi abanje kubaza kandi bihabanye n’amategeko agenga CNRD/FLN.”
N’ubwo bimeze gutyo, Lt Gen Hamada n’Abamushigikiye barimo Chantal Mutega, Hategekimana Felicien n’Abandi, nabo barakemeza ko Lt Gen Hamada ariwe mugaba mukuru wa FLN, ariko bikavugwa ko Gen Jeva ari ufite abasirikare benshi bamushigikiye ndetse akaba ariwe wasigaranye ibirango byose bya CNRD/FLN na radiyo ya CNRD Ubwiyunge ivugira uyu mutwe.
Mwebwe muracyahuzagurika cyane ntarugamba na rumwe mwatsinda pe¡ ariko kungingo yo gutera inkotanyi nako kajagari mufite mubyibagirwe peee