Irushanwa rya Miss Rwanda, ryabaye rihagaritswe nyuma y’uko uwariteguraga aketsweho ibyaha bifitanye isano n’ihoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe bamwe mu baryitabiriye.
Itangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022, rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku iperereza riri gukorwa kuri Ishimwe Dieudonne ukekwaho ibi byaha.
Iri tangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, rigira riti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye.”
Iri rushanwa risohotse nyuma y’ibyumweru bibiri, Prince Kid uyobora iyi kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi akurikiranyweho biriya byaha ndetse dosiye ye ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha.
Mu Nama Nkuru ya RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu Muryango, yagarutse kuri uyu musore ukekwaho ibi byaha, avuga ko bitumvikana kuba umuntu yahanga umurimo agamije gucuruza abakobwa kandi na we akabanza kubasambanya.
Perezida Paul Kagame yavuze ko iri rushanwa ryo kugaragaza uburanga, ryari ryabanje kwihanganirwa ngo ribe kuko ntacyo ryari ritwaye ariko ko nta n’icyo abona ryungura.
RWANDATRIBUNE.COM
(Xanax)