Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, yafunguwe muri Gereza yari afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi za Perezida Paul Kagame.
Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 akaba yari amazemo ibiri n’igice, yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba yakoze ubwo yari umuyobozi w’umutwe MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye bamwe mu Banyarwanda.
Kuva yafatwa, Ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, byakunze gusaba ko arekurwa agasubira iwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, hatangajwe inkuru ko arekurwa ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame.
Si we wahawe imbabazi gusa, kuko yazihawe hamwe na Nsabimana Callixte Sankara ndetse n’abandi 18 bakoranye ibyaha bahamijwe muri uriya mutwe wa MRCD-FLN.
Amakuru avuga ko ku isaaha ya saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Paul Rusesabagina yarekuwe na Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, agahita ajya mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatari mu Rwanda.
Igihugu cya Qatari cyagize uruhare mu biganiro byaganishije ku mbabazi zahawe Rusesabagina ari na yo mpamvu yahise yerecyeza mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar.
Hari andi makuru avuga kandi ko Paul Rusesabagina azava mu Rwanda yerecyeza i Doha muri Qatar ari na ho azava ahita asanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba wakunze guhirimbanira ko umubyeyi we arekurwa, yigeze kuvuga ko abizi neza ko Se azarekurwa.
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya America muri Nyakanga umwaka ushize, Carine Kanimba yari yagize ati “Ntabwo tuzatakaza icyizere, tuzakomeza tumukorere kandi tuzi neza ko Leta ya Amarica yavuze ko Papa bamufunze mu buyo butemewe kandi na bo bazakomeza gushyira igitutu ku Rwanda kugeza igihe bamurekuye. Tuzi neza ko Papa azataha.”
RWANDATRIBUNE.COM