Kuri uyu wa 19 Mata 2023, Umunyamanga shyingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu Tuyishimwe Jean Bosco, yagiranye inama n’Abaturage bafite inyubako zikorerwamo ubucuru mu mujyi wa Gisenyi.
Tuyishime Jean Bosco wari uhagarariye Mayor wa Rubavu Kambogo Ildephonse utashoboye kuboneka muri iyi nama kubera izindi nshingano , yahuye n’aba Baturage kugirango barebere hamwe uko inyubako z’umujyi wa Rubavu zitujuje ibisabwa n’Igishushanyo mbonera cy’umujyi ,zasenywa hakubakwa izijyanye n’igishushanyo mbonera cy’a karere ka Rubavu.
Ibi ,biraterwa n’uko umujyi wa Rubavu ari umwe mu mijyi yunganira Kigali ndetse ikurura Abakerarugende ku rwego rwo hejuru .
Bwana Ndikumana j. Claude umuyobozi w’ishoramari n’terambere ry’umurimo mu karere ka Rubavu, yeretse abo baturage amafoto y’inyubako z’ubucuruzi ziri mu mujyi wa Gisenyi , abagaragariza ko izo nyubako “zitajyanye n’igihe ndetse abasaba ko hakubakwa izindi nyubako zitarengeje urwego rwa 4( 4 niveaux) bitewe n’uko Rubavu iri muri zone y’Ibirunga.”
Ni mu gihe Abaturage ,nabo bagaragaje imbogamizi bafite zituruka ku kuba “nta bushobozi buhagije bafite bwo kubaka inyubako zigerekeranye inshuro enye kandi ngo n’Abashoramari bari baje gushora imari yabo mu nyubako mu mujyi wa Gisenyi, batewe impungege z’uko uyu mujyi uri muri zone y’Ibirunga bituma babihagarika.”
Abayobozi bamaze impungenge abaturage, bababwirako “ntacyababuza kubaka ndetse ko mu gihe Umuturage yashaka kubaka , yajya agana Akarere kakamuha uburenganzira bwo kubaka mu gihe yaba ari inyubako igendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.”
yakomeje avuko ahanyuze imitutu y’imitingito, hazwi ndetse ko nta baturage bemerewe kuhubaka .
Kugeza ubu,umujyi wa Rubavu watangiye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi aho imihanda myinshi imaze kubakwa mu duce tugize uyu mujyi, Gare nshyashya igendanye n’igihe n’ibindi bikorwa by’iterambre bituma uyu mujyi utangiye guhindura isura.
Gusa muri uyu mujyi ,haracyagaraga inzu nyinshi z’ubucuruzi zishaje ndestse zitagendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi byumwihariko mu mujyi rwagati no mu tundi duce tuwugize.
Mukarutesi jessica