Bimenyimana Damien wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda akunda kugaragara mu mafoto
aho aba yitabiriye ibikorwa bitandukanye bitegurwa n’abanyarwanda baba mu gihugu cy’u
Bubiligi birirwa bangiza isura y’igihugu.
Uyu Bimenyimana Damien yagiye agaragara mu nama n’ibindi bikorwa bigamije guharabika
igihugu cy’ u Rwanda, cyane cyane mu myigaragambyo yamagana Leta y’u Rwanda n’izindi gahunda zitegurwa
n’ishyaka FDU Inkingi ryiganjemo abahakana bakanapfobya Jenocide yakorewe abatutsi mu
Rwanda 1994 rya Ingabire Victoire.
Mbere gato y’uko asohoka mu gihugu Bimenyimana Damien yabaye umukozi muri Minisiteri y’urubyiruko, mu kigo
cy’urubyiruko cya Kimisagara Club RAFIKI aho yari ashinzwe imyidagaduro n’indi mikino igenewe ingimbi. Yakoze kandi igihe gito mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda RBA muri 2015 ariumunyamakuru.
Amakuru dufite kandi ni uko uyu musore yavuye mu Rwanda n’ubundi afite dosiye mu rukiko aho yashinjwaga icyaha cyo gupfobya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 no kubiba amacakubiri mu rubyiruko yari ashinjwe gufasha kwidagadura no guhugura.
Iki cyaha yaje kugifungirwa, ariko afunguwe by’agateganyo ahita atoroka ubutabera.
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga abaharabika u Rwanda ari abadasobanukiwe n’ iterambere ryihuse
rwagezeho
Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside Tom Ndahiro yagaragaje ko abaharabika u Rwanda bose bahuriza ku kintu kimwe cyo kutishimira ibidasanzwe u Rwanda rwagezeho, bagashaka kubitwerera ko hari ibyo rukora bidakwiye.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Mukuralinda Alain, mu kiganiro yagiranye na RBA kuwa
Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, yashimangiye ko n’abo baharabika u Rwanda nabo nta gishya bagaragaza.
Yasabye Abanyarwanda kujya basesengura ibitangazwa n’aba bageragezaguharabika no gusiga icyasha isura y’u Rwanda bashingiye ku makuru basanzwe babaziho, n’uburyo babayeho mu buzima bwabo bwa buri munsi mu Rwanda.
Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye u Rwanda rwagiye rugaragaza byinshi rwagezeho haba mu iterambere ry’ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubutabera, ubukungu n’ibindi bitandukanyeabanyarwanda bishimira.
Ibi ni nabyo abanyarwanda benshi bashingiyeho bemeza ko bakwiye kongera gutora Perezida Paul Kagame watanzwe n’ishaka rya FPR-Inkotanyi nk’umuyobozi babona ushoboye kandi babona ko hari n’ibindi byinshi yazabagezaho muri manda y’imyaka 5 itaha.
Ubwanditsi