Mu buzima habaho amahirwe agwira bamwe abandi nabo ibyago bikabagwira, uyu mwanya abo tugiye kuvuga ni abagwiriwe n’ibyago byo kutarangiza umwaka wa 2023, amahoro ngo binjirane n’abandi muri 2024.
Kuri uru rutonde turagaruka cyane ku bihangange muri Politiki,siporo n’imyidagaduro, n’ubwo tutarabivuga byose.
Ku ikubitiro turahasanga Prigozhin wari umuyobozi w’itsinda ry’ingabo zo mu Burusiya rizwi nka WAGNER, umugabo bivugwa ko yazamutse mu ntera ku buryo butangaje dore ko yacuruzaga ibiryo, akazamuka kugeza ubwo atangiye guhatanira amasoko yo kwa Perezida ndetse akaza kuba umuyobozi w’itsinda rikomeye ry’ingabo rizwi nka WAGNER.
Uyu mugabo wavugaga rikijyana yaje no gushinga umutwe w’inyeshyamba nyuma y’uko ashwanye n’ubuyobozi bw’ingabo z’Uburusiya,ariko uyu mutwe ntiwaze kabiri kuko nyuma y’amasaha 24 yigometse yaje kumvikana na Perezida, gusa nyuma y’iminsi mike yaburiye ubuzima mu ndege ye bwite ari mu kirere cy’Uburusiya.
Kumwanya wa Kabiri w’uru rutonde turahasanga Madame Rosery Canrter umugore wa Perezida Jimmy Canrter witabye Imana afite imyaka 96 y’amavuko. Uyu akaba yari umujyanama wa Perezida Jimmy Canrter wayoboye USA manda imwe hanyuma bakomereza mu bikorwa byo gufasha abantu.
Kuri uru rutonde kandi turahasanga Pervese Musharaph uyu yabaye Perezida wa Pakistan, nyuma yo guhirika k’ubutegetsi uwari uburiho nta sasu na rimwe rivuze, nawe akaba atarabashije kwambuka ikiraro cya 2023 yinjira muri 2024.
Haraza kandi Henry Kisinja wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa USA, akaba yaranahawe igihembo kitiriwe Nobel, akaba yaratabarutse afite imyaka 100.
Hakurikiyeho Slivio Brescon wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubutariyani.
Muri siporo turavuga Boby Cacan umukinnyi rurangiranwa wo mu ikipe y’Ubwongereza wanatwaye igikombe mu 1966.
Imyidagaduro turavuga umuhanzi rurangiranwa witwa Tina Tana wamenyekanye kuva mu mwaka w’1960.
Turavuga kandi Zara na Bongeni Ngema abahanzi bakomoka muri Afurika y’Epfo bombi bakaba baratabarutse mu mpera za 2023
Mu buzima turagaruka k’umushakashatsi ukomeye wafashije Ubushinwa kurwanya COVID 19 mu gihugu cyabo ndetse akaba ari mubafashe ingamba zo gufunga ingendo zose zakorerwaga mu Bushinwa, kubaka amavuriro avurirwamo abarwaye COVID 19 n’ibindi. Uyu ntawundi ni Uzinio nawe wapfuye muri 2023.
Si aba gusa cyakora aba nibo tubashije kubagezaho nonaha abandi tuzagenda tubabagezaho buhoro buhoro.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com