Urugamba rwa Ukraine n’uburusiya rukomeje kuba ingorabahizi, kuko inkunga z’ibikoresho by’intambara iki gihugu gihabwa n’ibihugu by’Uburengerazuba bw’isi zikomeje kuba nkeya kuberako Uburusiya bufite intwaro zisumbuye kuzabo, ndetse bimwe mu bihugu bigize NATO biri guharika inkunga za generaga Ukraine biyisaba kujya mu biganiro.
Ibi ni bimwe mubyatangajwe n’igihugu cy’ubudage ubwo cyemezaga ko nta nkunga y’indege z’intambara z’intambara kizohereza muri Ukraine.
Nk’uko byatangajwe na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz, yemeje ko igihugu cye kitazigera giha Ukraine inkunga y’indege z’intambara kuko byaba ari ukongera ubukana bw’intambara kandi ibikenewe ari ibiganiro kugira ngo u Burusiya buhagarike imirwano.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 29 Mutarama 2023, yemeza ko inkunga y’ibifaru 14 u Budage buherutse kwemerera Ukraine aribyo bazatanga gusa ibindi byateshejwe agaciro.
Hashize iminsi abayobozi bo muri Ukraine basaba NATO ko bayiha intwaro zitandukanye zirimo n’indege z’intambara kugira ngo barebe uko bakwigobotora ibitero by’Uburusiya.
Iki gitekerezo cyatanzwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zigomba kubiganiraho na Ukraine byimbitse kugira ngo harebwe niba bikwiriye.
Scholz yavuze ko Nato itari mu ntambara n’u Burusiya ari yo mpamvu batakomeza kongera ubukana bw’intambara batanga intwaro izo ari zo zose.
Yakomeje agira ati “Twemeje gusa ko tuzabaha ibifaru twabemereye ibindi bijyanye no gutanga izindi ntwaro twabyanze kuko nta gaciro bifite.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Ukraine, Andrii Melnyk, aherutse gusaba ibihugu bikomeye ku Isi ko byaha Ukraine indege z’intambara zirimo izo mu bwoko bwa US F-16s na F-35s Amerika ikoresha.
Ni ibitekerezo bisa n’iby’umujyanama wa Perezida Zelensky, Mykhailo Podolyak, wavuze ko igihugu cye kandi gikeneye ibisasu bya missile kugira ngo bihangane n’intwaro z’Abarusiya.
Ibi kandi Ubutegetsi bwa Ukraine buhora bubisubiramo ko bukeneye intwaro zirasa kure n’ibisasu bya missile byo mu bwoko bwa ATACMS bikorerwa muri Amerika bifite ubushobozi bwo kuraswa mu bilometero 297, kugira ngo biburizemo ibiterwa n’u Burusiya.
Icyakora Amerika yanze kubibaha kuko nubwo iki gihugu gitanga ubufasha kuri Ukraine kibikora mu buryo buziguye mu kwirinda ko byagaragara ko kiri mu ntambara mu buryo bweruye.
Chancelier w’Ubudage atanga inama y’uko ikibazo cy’intambara iri hagati ya Ukraine n’Uburusiya cyakemurwa n’inzira y’ibiganiro kurusha uko bakomeza guhanganisha intwaro.
Uwineza Adeline
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.
Uyu muyobe w’umuyohova akunda cyane atomic bomb kubi? nta bindi bitekerezo agira,niba yumva iriya bomb Ari nziza ku buryo ayihoza mu kanwabyaranyobeye?
@ Mucyo,aho kwijundika Bwahika umwita umuyobe,tega amatwi ibyo akubwira.Icyo twese adusaba,ni ugushaka imana cyane ntitwibere mu by’isi gusa.Nibwo imana izaduha ubuzima bw’iteka.Imana nidukiza bombes atomiques ikazitwika,urumva ari inkuru mbi?? Kuki murakazwa n’umuntu ubagira inama nziza??