Perezida Paul Kagame ari i New York aho yagiranye ibiganiro nabajyanama be bareberahamwe ibyateza imbera u Rwanda n’isi murirusange.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aho ari muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, aho yayoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida ruzwi nka ‘Presidential Advisory Council’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ziganisha ku iterambere ry’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ku gicamunsi cyo ku Cyumweru ku wa 17 Nzeri 2023, i New York, aribwo Perezida Kagame yayoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida PAC.
Uru rwego rugizwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga, bagira inama zifatika Perezida wa Repubulika na Guverinoma, aho izo mpuguke zitanga ibitekerezo ku cyakorwa, by’umwihariko cyafasha igihugu gukomeza gutera imbere, haba mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Village Urugwiro, ikomeza ivuga ko mu nama yo ku cyumweru, Perezida Kagame n’abajyanama be baganiriye ku gushakira hamwe bimwe mu bisubizo bigamije udushya, kandi bifatika biganisha ku iterambere ry’u Rwanda mu mibereho n’ubukungu.
Baganiriye kandi no ku bibazo bibangamiye akarere ndetse n’Isi yose muri rusange, ariko bifitiye Igihugu akamaro.
Perezida Kagame yageze i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye igomba guterana kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023.
Mbere y’uko iyi nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iterana, mu gitondo cyo ku Cyumweru kandi, Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya Loni n’abandi bafatanyabikorwa, yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye, yavuze ko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha urugendo rwo kugera kuri izontego.
Umukuru w’Igihugu muri iyo nama akaba yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Amina Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, Umuyobozi ushinzwe Ubuyobozi muri UNDP, Achim Steiner na Visi Perezida wa Microsoft akaba n’Umuvugizi wa SDGs, Achim Steiner.
UMUTESI Jessica
(Tramadol)