Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje kwica, ubu noneho hari inkuru ibabaje y’Umudogiteri witeguraga kurushinga wishwe na FARDC.
Ni amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bakomeje kugaragaza agahinda k’urupfu rw’uyu mudogiteri witwa Dr. K. Merci.
Uwitwa Muyehe Emile washyize ubutumwa kuri Twitter, yavuze ko nyakwigendera Dr. K. Merci yishwe nyuma yo kugabwaho igitero n’abasirikare batatu ba FARDC aho uyu muganga yari kumwe n’abandi babiri ari bo Benjamin na Muhinda.
Muyehe Emile wavuze ko aba bantu bagabweho igitero ku Kigo nderabuzima cya Nyakirango muri Uvira, yakomeje agira ati “Dr Merci yapfuye abantu babiri barakumereka.”
Ubundi butumwa bwatanzwe n’Umurya Dignite du Kivu, bugira buti “Dr. K Merci yishwe n’abasirikare ba FARDC mu gihe we nta ntwaro yari afite ndetse nta n’umuntu yenderanyijeho.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko uyu muganga wagombaga kuzakora ubukwe umwaka utaha, yari ku rutonde rurerure rw’Abanyekongo bagomba kwicwa.
Nkuko tubikesha inyandiko iteguza ubukwe bwe, Dr. K. Merci yagombaga kuzakora ubukwe n’umukunzi we Gentille tariki 11 Werurwe 2022.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibi nibiki kweli, abantu twakwirengagije inyungu zaba nyaburayi tukibohora ku kibi ni kiza.
Abanyamurenge bamwe Banga FPR urunuka ngo niyo yabazaniye amakuba mu gihugu,ngaho no bagire amahoro da,njya nibuka Mobutu abaha amasaha 48 yo kuba bavuye muri Zaïre icyo gihe nibwo AFDR yinjiyeyo ishyigikiwe n’uRwanda ariko kuri bamwe byabaye inzika.ubwenge bucye buzatuma bashira ahubwo