Uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda Jean Marie Vianney Gatabazi n’uwari Umwami w’Abakono Kazoza Justin biravugwa ko baba bari mu maboko y’Ubugenzacyaha RIB.
Ni amakuru yatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Kanama 2023.
Ubwo twandikaga iyi nkuru Rwanda Tribune yageregeje guhamagara Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry ntiyabasha kutwitaba.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame yari aherutse guha imbabazi Gatabazi Jean Marie Vianney bivugwa ko uri mu maboko ya RIB, nyuma y’uko yari mu bitabiriye umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono.
Nyuma yo kuzihabwa, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Twitter, ashimira Perezida Kagame, avuga ko atazongera kwijandika mu bikorwa biganisha gucamo ibice Abanyarwanda.
Yagize ati “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobwe n’intekerezo ya Ndi umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”
Umwani w’Abakono Kazoza Justin yimitswe kuwa 9 nyakanga 2023. Yegura kuwa 23Nyakanga 2023, nawe yasabye imbabazi umukuru w’igihugu Paul Kagame avuga ko atazongera kugwa mu ikosa ryo gucamo abantu amacakubiri ukundi.
Yagize ati “Mbanje gusaba imbabazi, nsaba imbabazi Nyakubahwa Chairman, ndasaba imbabazi umuryango, abanyamuryango bandi nashyize mu ikosa nkabatumira, mu by’ukuri twakoze amakosa.”
Kazoza yavuze ko we n’abo bari kumwe amakosa bakoze yatewe n’ibintu birenga bibiri. Ati “Ikosa rya mbere ni ukudashishoza, ikosa rya kabiri ni ukutareba kure ndetse nk’uko n’abandi babigarutseho no kwibagirwa amateka yacu tukajya mu bintu twita ko ari byiza ariko mu by’ukuri bishobora gusubiza igihugu cyacu ahabi.”
“Nongeye gusubiramo ko nsabye imbabazi mbikuye ku mutima kandi nizeza Chairman w’Umuryango ko nzagerageza kutazongera kugwa mu makosa nk’ariya. Ndetse nanjye nkiyemeza ko nzafatanya n’abandi gushishoza tureba igikorwa cyose tugiye kujyamo nk’abanyamuryango, y’uko nta ngaruka gishobora kugira ku bumwe n’ibindi byose byabangamira abanyarwanda.”
Kazoza Justin yavuze ko ariwe nyirabayazana w’ibyabaye, asobanura ko yagize ukutareba kure ariko ko atazasubira ukundi
Kuwa 18 Nyakanga 2023 Umuryango FPR-Inkotanyi wasohoye itangazo ryamagana igikorwa cyahuje abantu bakimika ‘Umutware w’Abakono’, igaragaza ko bisubiza inyuma intambwe yatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uwineza Adeline