None taliki ya 25 Mata 2020 inkuru yiriwe icicikana mu binyamakuru ivugako Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru Kim Jong yaba yitabye Imana azize indwara y’umutima ndetse ikinyamakuru kizwi nka Hong Kong Broadcast Network kikaba cyemeje iyi nkuru.
Ni mugihe kandi ikindi kinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ubuyapani cyatangaje ko Kim Jong ko ari muri koma nyuma yo kubagwa umutima.
Umuyobozi w’ungirije w’ikigo HKSTV Hong Kong Satelite Television nawe yatangaje ko Kim Jong yitabye Imana ndetse anabishira kurubuga nkoranyambaga rukoreshwa cyane mu Bushinwa ruzwi nka Weibo aho yabicishije ku rubuga rwe ,iyi nkuru yasakaye cyane mu gihugu cy’uBushinwa.
Izindi nkuru zitaremezwa neza zikomeje gucicikana mu binyamakuru byi Beijing nuko umuganga warimo kumubaga umutima akaboko yakoreshyaga kaba katsikiye akabaga ahatariho maze bigatuma ibagwa ritagenda neza.
Hashize ibyumweru bibiri Perezida wa koreya y’amajyaruguru Kim Jong atagaragara mu ruhame kuko aheruka kugaragara ubwo yarayoboye inama y’abayobozi b’ishyaka riri k’ubutegetsi kuva icyo gihe akaba atarongera kugaragara mu ruhame.
Hategekimana Claude