Mu Kiganiro Perezida Paul Kagame aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune d’Afrique Nyuma y’igitero cya FLN mu Bweyeye yavuze ko bitangaje kubona hakiri abatera u Rwanda baturutse mu gihugu cy’Uburundi mu gihe ibihugu byombi byari biri gutera intambwe mu rwego rwo kuzahura umubano wari umaze igihe utifashe neza kuva mu 2015.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyo igihugu kiri kumvikana n’ikindi mu kuzahura umubano w’ibihugu byabo, ariko ugasanga kimwe kiraca inyuma kigakomeza guteza umutekano muke ikindi, ugerageza guhangana nabyo utirengagije gushishoza ikibyihishe inyuma.
Yagize ati:” Biratangaje kubona igihugu cy’Uburundi kitarahagarika gufasha umwanzi w’uRwanda.
Iyo uri mu biganiro n’umuturanyi wawe ariko agateza umutekano mucye igihugu cyawe, ugerageza guhangana nabyo arinako ushishoza icyaba kibyihishe inyuma.
Iyo umaze kumenya ko umwanzi wawe akorana n’icyo gihugu Icyo gihe uhitamo guhanga n’ibibazo bibiri: icya mbere ni umwanzi uca muri Icyo gihugu akaza kugutera.
Icya kabiri ni ikihishe inyuma y’umwanzi utaboneka agakorera mu bwihisho ashigikira umwanzi waguteye”
Ku kibazo cyabashinjwa na Leta y’uburundi kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiye mu Rwanda ndetse uburundi bukaba bukunze gusaba Leta y’u Rwanda kuboheraza i Burundi.
Perezida Kagame yasubije ko u Rwanda rudashobora kwirukana impunzi zaruhungiyeho anongeraho ko zitari mu Rwanda gusa kuko zanahungiye no mu bindi bihugu ariko ugasanga u Burundi bwibanda kuzo mu Rwanda gusa .
Yagize ati:” abatari bafite aho bajya ubu bari mu Rwanda nk’impunzi ntidushobora kwirukana impunzi zaruhungiyeho. Icyo twakwemeza ni uko mu gihe bagihari badateze kwishyira hamwe ngo batere u Burundi banyuze mu Rwanda .
Niba hari ushaka kubafata akabohereza i Burundi ,uwo azabage yifashe. Mu Bufaransa , mu Bubiligi n’ahandi abo bantu barimo Abasirikare bakuru n’abanyapolitiki bashinjwa n’u Burundi kugira uruhare muri coup d’état yapfubye mu 2015 naho bariyo. Ko ntarumva u Burundi buvuga ko niba ibyo bihugu bitabahaye abo bantu batazacana uwaka? “
Nyuma y’iki kiganiro abanyamakuru b’i Burundi babajije Perezida Evariste Ndayishimiye wari wagiye guhura b’abasirikare bakuru aho yarimo abakangurira kugira umuco wo gukunda igihugu maze avuga ko ntacyo yabivugaho kuko ataricyo cyamuzanye ko icyamuzanye ari ukwigisha abo basirikare gukunda igihugu.
Yagize ati:” ibyo ntacyo nabivugaho icyanzanye ni ukwigisha aba basirikare gukunda igihugu”.
Mu ijoro ryo Kuwa 23 Gicurasi 2021 nibwo Inyeshyamba za FLN zateye mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye hafi n’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi maze ingabo za RDF zikicamo babiri zinafata intwaro harimo n’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi.
Mu gitondo cyo Kuwa 24 Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yemeje iby’icyo gitero ndetse inemeza ko izo Nyeshyamba za FLN zateye ziturutse i Burundi mu Ntara ya Cibitoki, Komine ya Mabanyi, ho mu gace ka Ruhororo.
Hategekimana Claude