Ishyaka riharanira ubumwe bwa Repubulika muri DRC (Ensemble pour la Republique ) riyobowe na Moise Katumbi ryatangaje ko intambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRC, ihanganishije ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 bishoboka ko yahagarara, ababishinzwe baramutse baboshyizemo ubushake.
Iri shyaka ritangaza ko ryatanze umusanzu waryo wose kugira ngo FARDC, ibashe guhangana n’inyeshyamba za M23, n’ubwo ntacyo bari bageraho. Ibi yabitangaje binyuze mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze,rikaba ryashyizweho umukono na Perezida w’ishyaka Moïse Katumbi.
Muri iri tangazo, ryasomewe mu bitangazamakuru iri shyaka ryemeje ko “Ubusugire bw’igihugu cyabo butakagombye kuvogerwa cyangwa se gukinirwaho n’ubonetse wese,ko ariko bizagerwaho mu gihe bazaba bashyize hamwe kandi bakavuga ururimi rumwe ku mirimo bakora, avuga ko ibyo byazabageza ku ntego bihaye.
Iri shyaka rivuga ko mu guhangana n’ibibazo igihugu gifite, Abanyekongo bagomba gushyira hamwe ibibatandukanije bakubaka ubumwe basangiye. Yabasabye kandi kutareba umurongo wa Politiki runaka agenderaho ahubwo inyungu zo gushyira hamwe mu kurengera igihugu bahuriye ho.
Moise yagize Ati: “Iyi ntambara , tugomba kuyitsinda. Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa ko urwego rwa gisirikare, ruhabwa ubushobozi buhagije kugira ngo ugiye kurwana agende atikandagira ku rugamba kandi nabo bagende bafite intego.”
Icyakora, aributsako hagomba kwirindwa kwitabaza ingabo z’amahanga zifite Guverinoma zishinjwa cyangwa zikekwaho guha amaboko izi nyeshyamba. Yasubiyemo bagomba yo kwitabaza ingabo z’amahanga zirimo nka Angola n’izindi.
Moise Katumbi kandi yasabye Leta ko abavuga imbwirwaruhame zuzuyemo amagambo y’ivangura aho bava bakagera bagomba kubihanirwa.
Uwineza Adeline
Rwanda tribune na chief editor mugira ubu iyi nteruro yanyuma iravuga iki?