Abarinzi ba Pariki ya virunga 20 n’aba Wazalendo 67 nibo bafatiwe mu mirwano yahanganishije M23 na FARDC iRwindi.
Umwe mu bayobozi b’ikigo gishinzwe ubukerarugendo ,kurengera ibidukikije ICCN muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,yabwiye isoko ya Rwandatribune iri Kanyabayonga ko hari abarinzi b’iki kigo cya ICCN bafatiwe mu ntambara bari kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta FARDC,uyu muyobozi avuga ko igice kinini cy’ishyamba rya Rwindi gisanzwe kiri mu bugenzuzi bwa ICCN ,akaba aribo byatumye abarinzi bishyamba binjira mu ntambara yo gufasha ingabo za Leta mu buryo butaziguye.
Aya makuru yemejwe kandi n’umwe mu baturage batuye Kibirizi utashatse ko amazina ye atangazwa,uyu muturage yagize ati:nibyo koko abarinzi ba Pariki n’imbunda zabo bafatiwe mu mirwano barwana ku ruhande rwa FARDC sibo gusa kuko na abaturage bene wacu bari baragiye mu mitwe ya Wazalendo hari abafashwe mpiri.
Agace ka Rwindi kagizwe n’amoko y’abanandi n’abahutu basanzwe badacana uwaka,abasesnguzi mu bya politiki bavuga ko muri iki gihe igice kinini cyari gituwemo n’abahutu b’abakongomani cyamaze kwigarurirwa na M23,kandi benshi mu bahutu b’abakomgomani bari ku ruhande rwa Guverinoma,ubu iki gihe bakaba bari mw’ihurizo rikomeye ry’aho bazahungira,kuko abanande babahaye ubutumwa butomoye bubasaba kugumana na M23 mu bice yigaruriye,kuko bo batabashaka iwabo.
Ubwanditsi