Col.Kamari Fabien yaba ari mu maboko y’inzego z’ubutasi bw’uBurundi
Haba hasize iminsi itanu Col.Fabien Kamari ushinzwe ubutasi mu nyeshyamba za FLN yaba yaratawe muri yombi n’Ingabo z’uBurundi
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Komini Mabayi,mu ntara ya Cibitoki ivuga ko hasize iminsi itanu inzego z’ubutasi bwa gisilikare zitaye muri yombi Col.Kamari Fabien ushinzwe ubutasi muri CNRD/FLN.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikomeza kuvuga ko Col.Fabien Kamari yafatanywe n’undi musilikare ukomeye utaramenywa izina aho yahise ajyanywa ku biro bikuru by’icyicaro cy’urwego rw’ubutasi SNR iBujumbura kugirango ahatwe ibibazo.
Ababyiboneye n’amaso babwiye isoko yacu ko uyu Col.Kamari Fabien yari ashinzwe ubutasi muri FLN kandi akaba yabarizwaga mu gice cyitwa aba Concepteur(Basoma mbike)b’umutwe wa CNRD/FLN,uyu Col.Fabien kandi akaba yarigeze gufatwa n’ubundi n’urwego rw’ubutasi bw’uBurundi nyuma akaza kurekurwa hatanzwe amafaranga menshi na Gen.Jeva Antoine.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko ifatwa rya Col.Fabien ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu bya dipolomasi n’umutekano hagati ya Kigali na Gitega ,aha rero bikaba bitarasobanuka niba uyu musilikare ukomeye muri FLN azahita yoherezwa mu Rwanda.
Uwineza Adeline