Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023, Ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’Abashinzwe Inzego z’Ubutasi biravugwa ko bamaze gushimuta Hoteli y’Umugore wa Corneille Nangaa iri mu mujyi wa Kinshasa.
Amakuru dukesha isoko yacu iri I Kinshasa, yatangaje ko Inzego z’Ubutasi zabwiye abakozi bo uri iyo Hoteli gukora vuba bakarangiza ibyabo, hanyuma nabo bakababererkera kuko aribo bagiye kujya bahakorera.
Aya makuru kandi yahamijwe na bamwe mu bakora mu nzego z’ubutasi mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuze ko iriya Hotel Castello, leta ya Kinshasa igiye kuyigabiza n’ibirimo byose.
Ubuhamya bwakomeje bugira buti “Muri aya masaha y’ijoro yo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023, abasirikare barenga 50, baraye bazengurutse Hoteli Castello y’Umugore wa Corneille Nangaa, bivugwa ko igiye kwigarurirwa na Leta ya Congo Kinshasa.”
Nangaa, niwe uheruka gutangaza umutwe wa politike, tariki 15 Ukuboza 2023, ugamije gushira iherezo k’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Ni umutwe wiswe “Alliance Fleuve Congo,” mu magambo ahinye, bivuze, “AFC.” Ubwo yawutangazaga, yari i Nairobi, muri Kenya, aho na Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yari yitabiriye uriya muhango wo gushira ku mugaragaro Ishyaka rishya.
Hoteli Castello y’Umugore wa Corneille Nangaa, wahoze akuriye Komisiyo Ishinzwe gutegura Amatora(CENI), muri Congo mu mwaka wa 2018, iherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com