Mugihe imitwe irwanya Leta ya Congo ibarizwa mu burasirazuba iherereye mu mujyi wa Nairobi, mu biganiro na Guverinoma ya DRC, byo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’I kigihugu, umutwe wa utatumiwe muri ibi biganiro, uyu mutwe wa M23 wo uri kurira inzira kuyimara werekeza mu mujyi wa Sake.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Congo cyitwa Magzote cyabyanditse ngo izi nyeshyamba za M23 zamaze kuzengruka Kalengera-Tongo- Mulumbi- Chumba- Kabarozi yerekeza i Saniceti, hagati aho agace ka bwiza kerekeza muri parike ya Virunga nako kari mu maboko ya M23
Icyakora nk’uko bakomeje babyandika muri kiriya kinyamakuru ngo izi nyeshyamba benshi bari bafite ubwoba ko umuhanda wa Sake-Goma ushobora gufungwa, dore ko kuva Sanecet hari umuhanda uturuka muri parike ya Virunga ugana Sake werekeza i Kihonga ku isoko ni nko muri kilometero 27 mu burasirazuba hakaba m’uburengerazuba bwa Goma.
Biravugwa kandi ko hari imirwano yabereye I Rugali ahitwa Kakomero na Bisoke hagwa abasirikare benshi.
Umuhoza Yves