Biravugwa ko Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yandikiye mugenzi we w’u Rwanda ,Paul Kagame amusaba ubufasha bwo gusabira gukurirwaho cyangwa kugabanirizwa umwenda bubereyemo umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Mu ibaruwa bivugwa ko Perezida Evariste Ndayishimiye yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame bivugwa ko yagejejwe mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 11Kamena 2021 izanywe na Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Amb Albert Shingiro wakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda iratakambira u Rwanda ko rwakoresha ijambo no kubahwa rufite muri Afurika maze uriya mwenda ukaba wakurwaho cyangwa se ukagabanywa.
Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe irishyuza Guverinoma y’u Burundi ibirarane by’imisanzu bufitiye uyu muryango birenga miliyoni 2,4 z’amadolari ya Amerika.Mu ibaruwa iyi komisiyo yanditse yagaragaje ko u Burundi burimo ibirarane ku misanzu bwagombaga gutanga ku ngengo y’imari y’uyu mwaka n’uwawubanjirije, ibirarane ku musanzu mu kigega cy’amahoro n’ibindi byose hamwe bingana na 4, 418 ,180 z’amadolari y’Amerika.
Komisiyo yibukije Ambasade y’u Burundi ko ibwiriza rigenga iby’umutungo wa Afurika Yunze Ubumwe rigena ko imisanzu itangwa n’ibihugu binyamuryango itagomba kurenza itariki ya 1 Mutarama y’umwaka w’ingengo y’imari, iboneraho gusaba leta y’u Burundi gufata ingamba zishoboka zose ikishyura ibyo birarane.
Mu gihe u Burundi bwananirwa kwishyura uriya mwenda bwakwamburwa ubunyamuryango muri AU bityo bigashyira mu kaga iki gihugu giherutse no kwivana no bihugu binyamuryango bigize UNSC ndetse na EAC ikaba iherutse gutangaza ko iki gihugu kiri hafi kwirukanwa muri uyu muryango nabwo ku mpamvu z’ibirarane by’amadeni aremereye iki gihugu kirimo bigaragara ko bizagorana ko kiyishyura.
Oh lala. Mumufashe disi aracyahuzagurika muri siyasa. Nabanze yigishe abaturage be anakuremo ingengas against Rwandans.