Rtd Gen. Henry Tumukunde ni umwe mu bakandida bigenga bahanganiye na Museveni kuyobora Uganda mu matora yo muri Mutarama umwaka utaha, abacukumbuzi bemeje ko Tumukunde ari umukandida Museveni yashiyizeho byo kujijisha abatavugarumwe n’ubutegetsi, Atari uwo yahangana nawe.
Mu bikorwa bye byo Kwiyamamaza Gen. Tumukunde agenda abwira Abagande aho anyuze hose ko ari umukandida ushaka impinduka muri Uganda, ari naho ahera asaba abakeneye impinduka bose kumutora.
Abakurikiranira hafi umubano wa Tumukunde na Museveni, bemeza ko Tumukunde ataje mu matora agamije kurwanya Museveni , ahubwo yaje kurengagiza abakandida bandi no gusa n’abajijisha .
Abantu ntibakagombye kwibagirwa ko Tumukunde, kugeza mu mwaka wa 2018 yari umuntu wa hafi wa Perezida Museveni nka Minisitiri w’umutekano w’igihugu: umuntu nyine ushinzwe inzego z’umutekano zihiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amakuru aturuka ahantu hizewe cyane yerekana ko mu bihe by’amatora, Tumukunde yajemo agamije kutesha agaciro ibendera rya National Unity Platform ya Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine.
Ku wa Gatatu ushize tariki ya 16 Ukuboza 2020, Tumukunde yahuye na murumuna wa Perezida Museveni Gen. Saleh kugira ngo bategure ingamba zo kwinjira mu nkambi ya Kyagulanyi. Muri iyo nama yabereye i Gulu, gahunda yari uburyo bwo guteza amacakubiri muri NUP ndetse no kubashishikariza kwicamo ibice hagamijwe guca intege abashyigikiye Bobi Wine. Binavugwako kandi ko Tumukunde na Gen. Saleh bahaye bamwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Bobi Wine ruswa y’amafaranga menshi bari bazanye mu modoka zar zibaherekeje.
Bivugwa ko kuba Tumukunde yarashizweho na Museveni kwari ukugirango agabanye amajwi y’abaturage bashyigikiye impinduka byitezwe ko bagombaga gutora Kyagulanyi wenyine. Kubw’ibi ngo amajwi yakabaye aba aya Bobi wine gusa azayagabana na Gen. Tumukunde bityo Museveni uzasigarana amajwi y’abanambye kuri NRM abe yabona amahirwe yo kugira ubwiganze muri aya matora .
Umwe mu bakoranira hafi na Guverinoma ya Museveni utashatse kwivuga izina,yatangaje ko Museveni atigeze arekeraho gukoranira bya hafi na Tumukunde ufatwa nk’umwe mubo bahanganiye kuyobora igihugu. yGize ati: “Tumukunde ntabwo yigeze ahagarika gukorana na Museveni ndetse na Saleh, amuha imifuka y’amafaranga. Tumukunde aracyari umwe muribo. Ntagomba kubeshya! ” Yongeye ho ati “ibyo bakora muri iki gihe hamwe n’icyiswe kwiyamamaza kwa Tumukunde ni ukugerageza gushuka rubanda, ku buryo amajwi amwe yagombye kujya kwa Kyagulanyi atangwa kuri Lt. Gen. Tumukunde bityo Museveni akomeze yidegembya . ”
Lt. Gen. (Rtd) Tumukunde yakoze mu rwego rw’umutekano wa Museveni, yabaye umuyobozi mukuru w’abakozi mu gisirikare cya Uganda UPDF. Tumukunde kandi yabaye n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, kuba agikorana na Museveni ntimubyakabaye hari umuntu bitungura.