Muri Repuburika Iharanira Demokaras ya Congo, ibikorwa n’imvugo z’u Rwango ku Banyarwanda n’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda birarushaho gukomera no gutafa indi sura .
Ubu gahunda igezweho, ngo n’ibararu rusange ry’ Abanyekongo riri hafi gukorwa, ariko ngo ikigamijwe akaba ari uguhiga no kubasha kuvumbura Abanyarwanda n’abandi ngo biyitirira Abanyekongo kandi ataribo.
Abavugwa ko biyitirira Abanyekongo ngo ni abo bita” Rwandophone” bivuze abakongomani bavuga Ikinyarwanda badafatwa kimwe n’abandi Banyekongo ahubwo bahora bitwa Abanyamahanga baturutse mu Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe na Luc Kabunangu, uyobora urwego rushinjwe ibarura rusange ry’Abaturage( ONIP) i Kinshasa wari kumwe na Denis Kadima uyobora Komisiyo y’amatora ku mugoroba wo kuwa 19 Kanama 2022 mu murwa Mukuru Kinshasa.
Yagize ati:” Ni uburyo bugiye gushyirwaho na Guverinoma ya DR Congo, bugamije kurwanya no kuvumbura abanyamahanga b’Abanyarwanda bo kwa Kagame n’abandi biyitirira Abanyekongo.Turasaba Abanyekongo bose kuba inyuma y’umuyobozi w’ikirenga wa FARDC ,Perezida Tshisekedi no gushyigikira iyo gahunda igamije kurwanya abanyamusozi b’Abanyarwanda nk’uko aheruka kubivuga .”
Iyi gahunda kandi ikaba ishyigikiwe bikomeye n’abayoboke b’ishyaka rya Perezida Tshisekedi ,UDPS.
Imvugo z‘urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zimaze imyaka myinshi, ariko muri uyu mwaka wa 2022, zatangiye gufata indi ntera kubera ibitero bya M23, Abanyekongo bashinja u Rwanda kuyitera inkunga .
Ibi byamaganywe n’amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye basaba ubutegetsi bwa DR Congo kubihagarika mu maguru mashya kuko byashyaga bishyira ku gutegura Jenoside yakwibasira Abakongomani bavuga Ikinyarwanda.
Hategekimana Claude