Tom Rwagasana yabwiye urukiko ko ababajwe n’uko yiswe ikizira muri ADEPR
Kuri uyu wa Kabiri mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR aho Tom Rwagasana ari we wahereweho mu kwisobanura.
Pasiteri Tom Rwagasana yabwiye urukiko ko yifuza guhabwa ubutabera kuko amaze imyaka itanu asohowe muri ADEPR akaba yariswe ikizira kandi arengana.
Yavuze ADEPR yakoresheje ibinyamakuru mu bihe bitandukanye kugira ngo bimuharabike bimwangishe abayoboke bayo.
Ati “Ibyo binyamakuru byakoreshaga umutwe w’inkuru ukanganye aho nitwaga ikizira cyaje ahera muri ADEPR. Nyakubahwa Perezida w’urukiko maze hafi imyaka itanu nsohowe muri ADEPR nkeneye ko nahabwa ubutabera.”
Kimwe na mugenzi we Sibomana Jean, wamubanjirije kwisobanura mu iburanisha ry’ubushize, Rwagasana yavuze ko atemera igenzura ry’umutungo ryagaragaje ko banyereje umutungo wa ADEPR.
Ati “Mbere yuko urubanza rukomeza turasaba urukiko ko habanza gukurwaho ‘Audit’ yakozwe n’uruhande rwa ADEPR ijyanye n’uko twanyereje umutungo kandi igakorwa twe tuvugwa mu kunyereza umutungo tutayigizemo uruhare.”
Yakomeje abwira urukiko ko atemera ibyaha ashinjwa birimo icyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano akaba ababazwa no kuba bitwa abajura nyamara ari bo bashyize ibintu ku murongo muri ADEPR aho bayinjiyemo “abashumba bahemberwa mu isogisi”.
Ati “Twasanze harimo akajagari dushyira ibintu ku murongo none twahindutse abajurura, ubu nitwe ba ruharwa.”
Urubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rumaze imyaka ine mu nkiko kuko rwatangiye kuburanishwa 2017 ruhera mu Rukiko Rwisubuye rwa Gasabo. Batatu barakatiwe abandi icyenda bagirwa abere. ADEPR yahize ijururira icyemezo cy’urukiko, ubushinjacyaha na bwo burajurira.
none se Bwana Rwagasana Tom ubay’intwari ukavugish’ukuri wahamya ko bakubeshyera?mu Rwanda abayobozi bari maso iby’uvuga byose barabizi ko utabeshyerwa,gato gusa wasobanura aho ubutunzi ufite bwaturutse ko waje muri ADEPR waraterejwe cyamura?n’ibindi umuntu atatindamo.gusa icyo wakoreye iri torero niba IMANA wavugaga ibaho izabikubaza