Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo ,akagari ka Muhororo barasaba kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa gasegereti bukorwa na Murehe mining company limited.
Abaturage bavugako iyi company icukura amabuye y’agaciro ituma inzu zabo ziyasa kubera ko bacukura banyura munsi y’inzu zabo. aba baturage bafte impungenge z’uko izo nzu zishobora kuzabagwira bikagira ingaruka ku buzima bwabo.
aba baturage bavuga ko bamaze igihe kirenga imyaka ibiri basaba ubuyobozi bw’iyi kampani kubimura bagatuzwa ahitaruye
NSEKWATARINJYE Damien ni umusaza uba wenyine. ubu yifashisha umuhini akinga urugi kuko rutagikinga kubera ko aho rutereye hasadutse.
agira ati: “navuganye n’umuyobozi wa kampani ambwira ko azanyubakira ariko nan’ubu ntarabikora.ndasaba ko yanyubakira nkava aha hantu.”
Kuri iki kibazo Nsekwatarinjye ahuriyeho n’abatari bake mu baturanyi be,umuyobozi wa Murehe mining Company Bwana KANYAMUHANDA BIHAME Emmanuel avuga ko yumvikanye n’aba baturage kuzabubakira uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Yagize ati: ” uko ubushobozi bugenda buboneka tugenda tububakira umwe kuri umwe kugeza Bose barangiye.tumaze kubakira icyenda hasigaye batatu nabo tuzabubakira vuba ubushobozi nibuboneka”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabingo Mme Alice mukeshimana we avuga ko mu gihe cy’amezi abiri amaze mu mirimo yagejejweho ikibazo cyo gusenyuka kw’inzu n’umuturage umwe asaba Bihame kugikemura amwemerera ko bitarenze 20/02/2020 iyo nzu n’iza bagenzi be zizaba zabonetse.
Masengesho Pierre Celestin