Umuryango w’Afurika y’Iburasirzuba (EAC) wemeje ko Ingabo zawo(EACRF) ziri mu burasirazuba bwa DR Congi zizarangiza Ubutumwa bwazo bitarenze kuwa 8 Nzeri 2023.
Ni ibyemejwe mu nama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Bujumbura mu Buundi ,yanzuye ko manda y’Ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri DR Congo.
Ingabo za EAC (EACRF), zoherejwe muri RDC mu mpera z’umwaka ushize guhoshya amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa, bikaba byari biteganyijwe ko zigomba kumarayo amezi atandatu uhereye ku wa 8 Nzeri 2022, kugera kuwa 7 Werurwe 2023, ubu zikaba zongerewe andi mezi atandatu. yonyine.
Dr Peter Mathuki Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko mu nama idasanzwe ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 4 Gashyantare 2023, hafashwe ibyemezo bitandukanye, muri iyi nama hakaba hatanzwe raporo ku bakuru b’ibihugu, ku byakozwe mu nzego za politiki n’igisirikare.
Ni inama yitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa(Evarste Ndayishimiye na William Ruto) mu ba Perezida 8 bayobora ibihugu bigize uyu muryango.
Mu gihe Ingbo za EAC zimaze muri DR Congo, nti zigeze zirebwa neza n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi n’abandi bagize Guverinoma ya DR Congo ,bazinshinje kenshi kubogamira ku mutwe wa M23 bitewe n’uko zanze kugaba ibitero kuri uyu mutwe.
Claude HATEGEKIMANA
Rwndatribune.com