Captaine Ibrahim Traoré uherutse guhirika ubutegetsi muri Burkina Faso yatangaje ko bitarenze kuwa 15 Ukwakira 2022 azaba atakiri umukuru w’Iki gihugu.
Perezida Traoré yemeje ko yamaze gutumira ibiganiro bizatorerwamo umukuru w’Igihugu w’Inzibacyuho, bikaba bizaba kuwa 14-15 Ukwakira 2022.
Kuwa 30 Nzeri 2022 nibwo Captain Ibrahim Traoré w’imyaka 34 nibwo yahiritse ku butegetsi Lt Col, Paul-Henri Sandaogo Damiba. Dmiba yari yagiye ku butegetsi muri Mutarama 2022 nyuma you hguhirikare uwario perezida watowe n’abaturage Roch Marc Christian Kaboré .
Ku wa gatatu ushize nibwo Captain Ibrahim Traoré yatangajwe nka Perezida wa Burkina Faso, icyo gihe yemeye ko azayobora igihugu kugeza hatowe Perezida w’inzibacyuho.
Yatangaje ko Perezida uzatorwa yaba umusivile cyangwa umusirikare azayobora Burkina Faso kugeza mu mwaka wa 2024.
Ibi biganiro Captain Ibrahim yabitumije, nibyo bizatorerwa uzayobora iki gihugu mu nzibacyuho izageza mu mwaka 2024, ahazaba amatora rusange y’abaturage. Muri ibi biganiro , Cpt Traoré yatumiyemo abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi bakurikirana bya hafi ubuzima bwo muri Burkina Faso.