Komisiyo y’Amatora mu Rwanda yashize hanze ingengabihe y’uko ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze yo mu mwaka 2021 bizakurikirana kugeza kuwa 19 Werurwe ubwo uturere twose tuzaba twamaze kubona abayobozi bashya.
Mu itangazo rwashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda,Prof. Kalisa Mbanda rivuga ko ibikorwa bibanziriza amatora birimo :Gutegura ingengo y’Imari y’Amatora , Gutegura amabwiriza agenga amatora no gukusanya ibikoresho byifashishwa mu matora byatangiye kuwa 1 Nyakanga 2020 bikazasozwa kuwa 30 Mutarama 2021.
Igikorwa cyo kuvugurura no gutangaza Lisiti y’itora kikazarangira tariki ya 22 Mutarama 2021,
Amatora nyirizina y’inzego z’ibanze azatangangira kuwa 6 Gashyantare 2021, arangire kuwa 27 Gashyantare muri uwo mwaka.
Ibyavuye mu matora ku buryo bwa Burundu bizatangazwa kuwa 19 Mutarama , bisozwe n’igikorwa cyo gutanga Raporo y’uko amatora yagenze giteganijwe bitarenze kuwa 19 Mata 2021.
Ildephonse Dusabe