Ubusesenguzi bw’ibipimo bwagaragaje ko mu minsi icumi y’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2024, kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, imvura yaguye yari nke ugereranyije n’isanzwe igwa muri aya matariki, mu bice byinshi by’igihugu, naho igipimo cy’ubushyuhe muri rusange cyari hejuru y’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 11 ma 20 Werurwe.
Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda kigaragaza ko bafatiye ku bipimo by’impuzandengo y’imyaka myinshi, muri iki gice cya kabiri cya Werurwe 2024, imvura yabaye nke mu bice byinshi by’Igihugu ugererenyije n’imvura isanzwe igwa muri aya matariki (11-20) uretse ku bupimiro bwa Bugarama n’ubwa Byimana, aho imvura yaguye yaruse gato imvura isanzwe igwa muri aya matariki.
Naho ku bushyuhe Ugendeye ku bipimo by’ubushyuhe Meteo Rwanda isanzwe ipima; Mu bice byinshi by’igihugu ubushyuhe bwo hejuru bwari hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka mu matariki y’igice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2024. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru gito cyabonetse ku bupimiro bwa Busogo kingana na Dogere Selisiyusi 24.8°C naho Bugarama niho habonetse ubushyuhe bwinshi bwageze ku mpuzandengo ya 31.2°C muri iyi minsi icumi.
Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Uburengezuba niho hashyushye kurusha ahandi mu gihugu, si mu Rwana gusa kuko Meteo iherutse kuvuga ko ku Isi hose uyu mwaka w’2024 waranzwe n’ubwiyongereye bw’ubushyuhe, bitewe n’ibice bimwe byo ku buso bw’izuba byohereza ku Isi imirasire ifite ubukana; ko hereza iyo mirasire ifite ubukana bikaba byaragize ingaruka cyane ku bihugu birimo n’u Rwanda, byegereye umurongo ugabanya Isi mo kabiri uzwi nka “Equateur.”
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31), ho bitehanyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n’igice cya kabiri gishize kuko Ingano y’imvura iteganyijwe iri hagati ya Milimetero 20 na 150 mu bice bitandukanye by’Igihugu bivuze ko izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu kuko isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 90). Imvura iteganyijwe ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’Ubuhindi buri kwiyongera no ku miterere ya buri hantu.
Muri iki gice cya gatatu cya Werurwe 2024 kandi hateganijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe; Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Kirehe, Karongi, Rusizi, Huye no mu bice bike by’Akarere ka Kayonza, Ngoma, Rulindo, Musanze, Ruhango, Nyamagabe na Rutsiro.
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 kandi, hateganyijwe ko ubushyuhe bwo hejuru buzagabanuka ugereranyije n’igice cya kabiri cya Werurwe gishize kuko Hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya Dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, mu Mayaga no mu Karere ka Rusizi hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buruta ubuteganyijwe ahandi buri hagati ya Dogere Selisiyusi 26 na 28.
Ubushyuhe buteganyijwe mu gihugu kukaba buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 21 na tariki 31 Werurwe mu Rwanda bityo bahinzi bakaba bashishikarizwa gukomeza imirimo y’ubuhinzi bashingira ku iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 ndetse bakagerageza no kwegera abashinzwe imirimo y’ubuhinzi(abagoronome) kugira ngo babagire inama ku mirimo y’ihinga.
Aborozi nabo barashishikarizwa kwegera abaveterineri bakabagira inama ku byorezo byo mu matungo bishobora guterwa n’ubushyuhe bwinshi bumaze iminsi hirya no hino mu gihugu.
Rwandatribune.com