Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine wiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda yatangaje ko agiye kugirira uruzinduko rw’ikiruhuko hanze y’igihugu aho biteganijwe ko azaganira n’abategetsi bagenzi be bo hanze y’igihugu.
Umuvugizi w’ishyaka National Unity Platform , Joel Ssenyonyi yabwiye itangazamakuru ko Bobi Wine afite uruzinduko rw’akazi hanze y’igihugu ruzamara iminsi 4, aho biteganijwe ko azaganira n’abanyapolitiki banyuranye .
Ssenyonyi yirinze gutangaza igihugu Bobi Wine azagiriramo uruzinduko, gusa yavuze ko byateguwe n’ishyaka mu rwego rwo kumuha umwanya wo kuruhuka no kwiyibagiza ibibazo amazemo iminsi byakurikiye amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021.
Yagize ati”Umuyobozi w’Ishyaka NUP Robert Kyagukanyi agiye kuba avuye mu gihugu mu gihe cy’iminsi 4. Mu gihe azaba ari hanze y’igihugu abagirana ibiganiro n’abayobozi banyuranye biganjemo abatangiye politiki batavugarumwe n’ubutegetsi bw’ibihugu byabo aho bazamusangira ku nzira igoranye banyuzemo ibaganisha kuri Demokarasi nyayo”
Bobi Wine nava mu gihugu ruzaba arirwo ruzinduko rwa mbere agiriye hanze y’igihugu kuva yatsindwa amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 14 Mutarama 2021. Ni amatora yegukanwe na Perezida Museveni n’amajwi 58% mu gihe Kyagulanyi we yagize amajwi 35 %.
Bobi Wine yahise atangaza ko yibwe amajwi , ari nabyo byakurikiwe no gufungirwa iwe mu rugo mu gihe kirenga icyumweru, no gutabwa muri yombi nyuma yo gukekwaho kuyobora imyigaragambyo y’abarwanya ubutegetsi bwa Museveni.