Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga wa Congo_Kinshasa yemeje ko ibiganiro bya Luanda bizatwara igihe kirekire kugirango amahoro arambye aboneke
Mu gihe impaka zikomeje kwiyongera ku byerekeye amasezerano hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yijeje ko nta kibazo kirimo asaba abantu kwihangana kuko ari inzira izatwara igihe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Rose Kayikwamba yashakaga gusobanura uko byifashe, nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 17 Ukwakira 2024.
Mu buryo butaziguye, Minisitiri Kayikwamba yatangaje ko ari raporo gusa igaragaza imigambi myiza impande zombi zagaragaje mu biganiro i Luanda nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Ati: “Impande zombi zateye intambwe ikomeye mu kumenya ibibazo bya buri wese. Ntidushobora kwerekeza ku mahoro yo mu karere niba uruhande rumwe rwanze kumenya ibibazo byarwo.”
Byongeye kandi, Rose Kayikwamba yanagarutse no ku ijambo yavugiye mu Kanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, aho yagize ati: “Biroroshye cyane gutangiza intambara, ndetse no mu buryo butitondewe, kw’igihugu gifite imigambi mibi, ariko kugira ngo uyirangize, ukeneye ibihugu bifite imigambi myiza”.
Amaherezo, umuyobozi w’ububanyi n’amahanga yahamagariye abantu bose kwihangana, kuko, nk’uko avuga, iyi ari inzira izatwara igihe.