ibiro by’Ubushinjacyaha mu rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, byemejwe ko Augustin Bizimana yapfuye, nyuma y’isuzuma ryakorewe umubiri we aho yashyinguwe muri Congo.
Bizimana wari umwe mu bayobozi bakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho, aho yashakishwaga ku mpapuro yashyiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, mu 1998.
Uyu mugabo yaregwaga ibyaha 13 bya Jenoside birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, itoteza ritari irya kimuntu, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi, yashinjwaga ko yakoze mu 1994.
Ibiro by’Umushinjacyaha wa IMRCT byavuze kwemeza uru rupfu ni umusaruro w’iperereza ryakorwaga n’Ibiro by’Umushinjacyaha hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye no kugenzura ahantu hatandukanye, ryanagizwemo uruhare n’inzego zo mu Rwanda, Repubulika ya Congo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mwaka ushize ngo nibwo Ibiro by’Umushinjacyaha byakoze isuzuma rya DNA ku bipimo byari byafashwe ku mubiri w’umuntu wakuwe mu irimbi muri Pointe Noire muri Repubulika ya Congo, nyuma y’igereranya ry’ibimenyetso basanga ari uw’undi muntu.
Itangazo rikomeza riti “Ibiro byakoze igereranya ry’ibindi bimenyetso bijyanye n’urupfu rwa Bizimana. Bijyanye n’ibyo, Ibiro biremeza uyu munsi ko Austin Bizimana yapfuye. Bitekerezwa ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Kanama 2000.”
Mu byaha Bizimana yashinjwaga harimo ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, kimwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga, hakiyongeraho kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi benshi biciwe muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.
Ibi biro byashimiye ibigo bikomeye birimo Netherlands Forensic Institute na United States Armed Forces DNA Identification Laboratory byafashije muri iki kibazo.
Uru rwego ruvuga ko urupfu rwe rwemejwe nyuma y’ibipimo ku bisigazwa byaketswe ko ari iby’umubiri we byavanywe mu irimbi riri i Pointe Noire muri Congo-Brazaville.
Bwana Bizimana yari minisitiri w’ingabo mu gihe cya jenoside.
Yaregwaga ibyaha 13 byerekeranye na jenoside birimo uruhare mu kwica uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa i Kigali n’iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.
Uru rwego rwemeje ko uyu mugabo yapfuye nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gupima no kwemeza umwirondoro w’abapfuye.
Ruvuga ko ibi byagezweho ku bufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda, Congo-Brazza, Ubuholandi na Leta zunze ubumwe za Amerika zatanze laboratoire yapimiwemo ibimenyetso bya DNA.
Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadorari ku wafata cyangwa agatanga amakuru yageza ku ifatwa rya Augustin Bizimana.
Ibiro by’umushinjacyaha w’uru rwego byemeje ko isuzuma ryakozwe ryerekanye ko Bwana Bizimana yapfuye mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2000 i Pointe Noire
Nyuma y’ifatwa rya Kabuga Felisiyani mu cyumweru gishize, no gutangaza urupfu rwa Augustin Bizimana, uru rwego ruvuga ko abandi rugishakisha ari; Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
Hategikamana Claude