Kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Mutarama 2024, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony J. Blinken, yaganiriye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, kugira ngo amushimire ko yongeye gutorwa.
Iki kiganiro nticyagarukiye gusa ku gushimira, kuko umunyamabanga wa Leta y’Amerika yanagaragaje impungenge z’imigendejere y’amatora ndetse no gushaka igisubizo cya diplomasi ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Blinken yasabye umukuru w’igihugu cya Congo gukemura ibibazo byagaragajwe n’indorerezi mpuzamahanga ku byerekeye amatora, mu gushimangira icyizere mu nzira y’amatora ataha.
Usibye impungenge z’amatora, abo bayobozi bombi banaganiriye ku kibazo cy’umutekano muke gikomeje kuvugwa mu burasirazuba bwa RDC aho Perezida Tshisekedi akunze gutunga agatoki u Rwanda ko arirwo nyirabayazana.
Aka karere kaberamo intambara kamaze imyaka myinshi kagaragaramo amakimbirane akaze ndetse n’ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu.
Umunyamabanga Blinken na Perezida Tshisekedi bumvikanye ko ari ngombwa gushaka igisubizo cya diplomasi kugira ngo iki kibazo gikemuke kandi bizane amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.